Uwiyita Bakame ku rubuga rwa X, nyuma yo kwibasira Pastor Kabanda Julienne amwita “intumwa ya Satani”, yasabye imbabazi ku mugaragaro nyuma y’amagambo yateje impaka ndende ndetse akababaza benshi.
Mu butumwa yanditse bwa mbere, Bakame yavuze amagambo akomeye atesha agaciro Pastor Julienne, aho yagize ati: “Reka mwite intumwa ya Satani ku Isi, Mama w’ikinyoma. Uyu ni mushiki wa Apostle Gitwaza mu kwitwaza Ijambo ry’Imana bagatuburira Abanyarwanda.”
Yarengejeho ko yifuza guhura na we imbere y’abantu bose ngo amubaze ikibazo kimwe cyo muri Bibiliya.
Aya magambo yahise yibasirwa na benshi ku mbuga nkoranyambaga, abanyarwanda benshi bagaragaza ko bitari bikwiye kwandagaza umukozi w’Imana wubashywe kandi ukunzwe n’abatari bake kubera ubutumwa bwe.
Si ibyo gusa ahubwo n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rwari rwatangije ko ruri gusuzuma ayo magambo Bakame yatangaje kugira barebe niba agize icyaha ni uko maze batangire kumukurikirana.
Nyuma yo kunengwa n’abatari bake, Bakame yahinduye imvugo, maze mu ijoro ryo ku wa Mbere, tariki 28 Mata 2025, yandika ubutumwa bushya busaba imbabazi. Yagize ati: “Nsabye imbabazi umuryango nyarwanda, by’umwihariko umuryango wa Pastor Kabanda Julienne, kubera igikorwa nakoze gishingiye ku marangamutima yanjye yanyobeje nkagwa mu cyaha kibangamira imibereho ya muntu.”
Yakomeje agaragaza ko ibyo yakoze binyuranyije n’ingingo ya 39 y’itegeko No 60/2018 ryo gukumira no guhana ibyaha bikoreshejwe ikoranabuhanga, anasaba urubyiruko gukoresha neza imbuga nkoranyambaga.
Yagize ati: “Nubwo dufite uburenganzira bwo gutanga ibitekerezo, tugomba no kubikora twubaha abandi. Uburenganzira bujyana n’inshingano.”
Yashoje ubutumwa bwe yifashishije Bibiliya, asaba amahirwe mashya nk’uko Yesu yagize impuhwe ku mugore wafashwe asambana nk’uko tubisanga muri Yohana 8:1–11.
Ati: “Nimumpa ayo mahirwe, nzaharanira kuba umuturage w’intangarugero mu rugamba rwo kubaka igihugu cyacu, nk’uko H.E na First Lady babidushishikariza.”
Ibi byabaye isomo ku rubyiruko n’abandi bose bakoresha imbuga nkoranyambaga ku buryo bakwiye kwirinda amagambo ashobora kubabaza abandi cyangwa kubasiga icyasha ku karubanda.




