impanuka_zo_mu_muhanda_zigiye_kugera_ku_bihumbi_icyenda

Uyu mwaka umaze kubamo impanuka 9,000 zahitanye nibura 350

Kuva muri Mutarama kugeza muri uku kwezi k’Ukuboza 2024, mu Rwanda habaye impanuka zo mu muhanda zisaga ibihumbi 9 zirimo izahitanye ubuzima bw’abantu 350.

Ni mu gihe ingamba zo guhangana n’iki kibazo zidasiba gufatwa n’Imiryango Mpuzamahanga iharanira uburenganzira bwa muntu na Leta z’ibihugu hirya no hino ku Isi, mu rwego rwo guhangana n’ingaruka z’impanuka nk’uko bitangazwa na Polisi y’u Rwanda.

Hashize imyaka 5 Polisi y’u Rwanda itangije ubukangurambaga bwa ‘Gerayo Amahoro’ bugamije gukangurira buri wese ukoresha umuhanda guhindura imyumvire, agafata ingamba ziganisha ku kugira uruhare ku mutekano we bwite n’uw’abandi basangiye umuhanda, yirinda imyitwarire yose ishobora kuba intandaro y’impanuka n’ingaruka zazo zirimo urupfu no gukomereka ugakurizamo ubumuga bwa burundu.

Kuva ubu bukangurambaga bwatangira nk’uko imibare y’Ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda (TRS) ibigaragaza, hagenda hagaragara impinduka ku mpanuka ziba buri mwaka, abazitakarizamo ubuzima n’abo zikomeretsa; aho dufashe urugero muri uyu mwaka ugereranyije n’uwabanje wa 2023, muri rusange impanuka zabaye zagabanyutseho 10%.

Abazitakarijemo ubuzima bagabanyutse ku kigero cya 50% naho abatwara amagare bakunze kwibasirwa n’impanuka zo mu muhanda, impanuka zabaturutseho zigabanyuka ku kigereranyo cya 17%, bigaragaza impinduka zifatika mu myitwarire y’abakoresha umuhanda.

Mu kiganiro na bamwe mu bafite ubumuga bukomoka ku mpanuka zo mu muhanda bahurira mu mikino itandukanye irimo n’umupira w’amaguru, ibafasha kudaheranwa n’agahinda, baragira inama abakoresha umuhanda cyane cyane muri ibi bihe by’iminsi mikuru y’impera z’umwaka kwirinda kwishima cyane, bikaba byasozwa n’ibyago by’impanuka.

Impanuka zo mu muhanda ni ikibazo gihangayikishije isi yose bitewe n’uko ziri mu biza ku isonga mu guhitana ubuzima bw’abantu benshi ku Isi, aho buri mwaka abarenga miliyoni bahitanwa na zo, abandi zikabakomeretsa.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *