Umukuru w’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bw’igihugu cya Venezuela, Juan Guaidà³, ushyigikiwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aremeza ko ubutegetsi bushobora guhinduka mu gihe gusa igisirikare cy’igihugu cyamujya inyuma.
Juan Guaidà³ arashaka izindi mbaraga z’igisirikare mu gihe kikiri kuri Perezida w’iki gihugu, Nicolà¡s Maduro ushyigikiwe na Leta y’u Burusiya.
Muri Mutarama uyu mwaka, Guaidà³ yatangaje ko ariwe Perezida w’iki gihugu w’inzibacyuho ndetse anabishyigikirwamo na USA, ashimangira kandi ko 90% by’abaturage ba Venezuela bamuri inyuma.
Muri iki gihugu hakomeje kuba imyigaragambyo y’abaturage barwanya Leta, ku bwa Guaidà³ akavuga ko ari ukubera ubukene buri mu gihugu bwakuruwe n’ibura ry’umuriro n’amazi.
Leta ya Maduro ikavuga ko ibi bibazo byose bikururwa n’abanyapolitiki bari mu matwi y’abaturage, ko mu gihe cyose iyi myigaragambyo yaba yahagaze, ibi bibazo byose byacendera.
Bwana Guaidà³ avuga ko mu gihe abasirikare bamujya inyuma Manduro yahirikwa ku butegetsu, ati”Birakenewe ko igisirikare kidushyigikira kugira ngo ibintu bihinduke mu mahoro muri Venezuela mu bice byose, harimo no kurinda abigaragambya kugira ngo ntibaterwe n’imitwe yitwaje intwaro ishyigikiwe na Leta”.
U Burusiya na Amerika, nk’ibihugu by’ibihangange nabyo ubwabyo bikomeje gutiza umurindi ibi bibazo biri muri Venezuela aho kubikemura.
Ku wa Gatandatu tariki ya 23 Werurwe 2019 nibwo indege ebyiri za gisirikare z’Uburusiya, zageze ku kibuga cy’indege muri Venezuela, amakuru akavuga ko zari zitwaye abasirikare babarirwa mu macumi ndetse n’ibikoresho byinshi by’ubwirinzi.
Uku kwinjira kw’abasirikare b’u Burusiya muri Venezuela ntabwo byanejeje Amerika. Ku wa Gatatu tariki 27 Werurwe 2019 ubwo Perezida Trump yabazwaga n’abanyamakuru niba Amerika izohereza abasirikare bayo muri Venezuela kuhavana ab’u Burusiya, Trump yavuze ko ibintu byose bishoboka kandi ko u Burusiya buzi neza icyo Amerika ishobora gukora.
Ubwo Trump yagiranaga iki kiganiro n’abanyamakuru, mu biro bye muri White House, yari kumwe n’umugore wa Juan Guaido. Ibi bikagaragaza ko Amerika iri inyuma y’umugambi wo guhirika Perezida Maduro, wari usanzwe ufitanye ubucuti na Leta y’u Burusiya.



