20251108_093230

Vestine na Dorcas bahagaritse igitaramo muri Canada ku munota wa nyuma 

Abakunzi b’itsinda rya Vestine & Dorcas bari bategereje igitaramo cyabo mu mujyi wa Winnipeg muri Canada ku wa Gatandatu, tariki ya 8 Ugushyingo 2025, ariko cyaje gusubikwa ku munota wa nyuma.

Iki gitaramo cyari kimwe mu byari gisoza uruzinduko rwabo rwo kuririmba mu bihugu bitandukanye byo muri Amerika na Canada. Abafana bari biteguye kuririmbana nabo indirimbo zabo zizwi nka Yebo, Adonai na Ihema, ariko byahindutse bitunguranye.

Nk’uko bitangazwa n’itangazo rya MIE Music ryasohotse ku mugoroba wo ku wa 7 Ugushyingo 2025, basobanuye ko bafashe icyemezo cyo guhagarika iki gitaramo “nyuma yo gusenga no gusuzuma neza.”

Iri tangazo ryagaragaje ko impamvu nyamukuru y’ihagarikwa ry’igitaramo ifitanye isano n’ibibazo bya management byagaragaye hagati y’abateguye igitaramo.

Bavuze bati: “Nubwo bitubabaje, twahisemo gukomeza gukorera mu mucyo no mu bunyangamugayo.”

Vestine na Dorcas bazwiho gukora ibikorwa biteguwe neza kandi bigamije kubaha Imana. Bavuze ko iki cyemezo cyari ngombwa kugira ngo ubwitange n’ubunyangamugayo bikomeze kuba umusingi w’ibyo bakora.

Basabye imbabazi abafana babo, babashimira ku rukundo n’amasengesho yabo, ndetse banabizeza ko abaguze amatike bazasubizwa amafaranga yabo mu buryo bwemewe.

Nubwo igitaramo cya Winnipeg kitabaye, aba baramyi batangaje ko bazakomereza urugendo rwabo mu mujyi wa Edmonton ku wa 15 Ugushyingo 2025, aho bazifatanya n’abakunzi babo gukomeza kuramya Imana.

Basoje itangazo ryabo basubiramo amagambo yo muri Abaroma 8:28 bagira bati: “ Byose bifatanyiriza hamwe kutuzanira ibyiza ku bakunda Imana.”

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *