Vinicius Jr ntabwo ari we uri butware Ballon d’Or

Amakuru aturuka mu gihugu cy’u Bufaransa aravuga ko umunya-Espagne Rodrigo Hernandez ari we uri buze guhabwa igihembo cya Ballon d’Or, aho kuba umunya-Brésil Vinicius Jr.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki ya 28 ni bwo ikinyamakuru France Football kiri butange iki gihembo.

Vinicius watwaranye na Real Madrid igikombe cya UEFA Champions league ndetse n’icya shampiyona na Rodri watwaranye na Man City ibikombe birimo icya shampiyona y’Abongereza ndetse na Euro yatwaranye n’ikipe y’Igihugu ya Espagne ni bo bahabwa amahirwe yo kwegukana iki gihembo.

Amakuru yari amaze iminsi yavugaga ko Vini yamaze kubwirwa ko ari we uzahabwa Ballon d’Or.

Icyakora habura amasaha make ngo itangwe, biravugwa ko Rodri ari we wayegukanye; Vinicius Jr aba uwa kabiri.

RMC Sports iri mu bitangazamakuru bikomeye mu Bufaransa iri mu bemeje aya makuru, inavuga ko delegasiyo ya Real Madrid iyobowe na Perezida Frolentino Perez nyuma yo kumenya amakuru y’uko Vinicius atari buhabwe kiriya gihembo yahise isubika urugendo bagombaga kugirira i Paris.

Amakuru y’uko Rodri ari we wegukanye Ballon d’Or yanemejwe n’ibitangazamakuru bitandukanye by’i Madrid, birimo Televiziyo ya El Chilingito biciye mu munyamakuru wayo, José Luis Sanchez.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *