Nyuma yo gushegesha ibihugu bya Amerika y’epfo cyane cyane igihugu cya Colombie aho yibasiye abagore batwite 3000 igateza abana babo kuvukana ubumuga bw’umutwe no kugira inenge y’ubwoko budashyitse, ubu iyi virus ya Zika yamaze kwambuka amazi magari igaruka muri Uganda mu gace ka Entebbe aho abahanga bavuga ko ariho yaba yarakomotse.
Nyuma yo kuva muri Colombie no mu bindi bihugu bigize umugabane wa Amerika y’epfo, iyi virus yahise inyarukira mu Bufaransa aho yakwirakwijwe n’itangwa ry’amaraso yahawe indembe ziri kwa muganga ziyakeneye.
Radio France International ivuga ko nyuma yo kwibasira igihugu cy’u Bufaransa iyi virus yongeye kuvugwa muri Uganda mu gace ka Entebbe bivugwa ko ariho yagaragaye bwa mbere nyuma ikaza guceceka.
Ikigo cy’ubushakashatsi ku byorezo cy’igihugu cya Uganda kikaba kiri gusaba abaturage ba Entebbe kuba maso kandi bakirinda kuyikwirakwiza.
Iki kigo kivuga ko gikomeje gukora ubushakashatsi kuri iyi virus ikomeje koreka imbaga. Iki kigo cyemeza ko iyi virus yatangiye kugaragara mu bagore batuye Entebbe kivuga ko mu bushakashatsi bwacyo kiri gushaka uburyo iyi ndwara yakwirindwa burundu ntikomeze gukwirakwizwa ndetse n’uburyo yarandurwa burundu ntizongere kuvugwa muri Uganda .
Hirya no hino muri Entebbe batangiye kumanika impapuro zikangurira abaturage kwirinda iyi ndwara.
Dr Julius Lutwama Umuyobozi w’iki kigo cy’ubushakashatsi aremeza aya makuru y’uko iyo virus yageze muri Entebbe ndetse akavuga ko iyagaragaye muri aka gace itandukanye n’iyabonetse muri America y’epfo.
Ati « itandukaniro ry’iyi virus n’uko virus iboneka ahandi ishobora kwihuta cyane mu mubiri w’umuntu ariko iyavumbuwe muri Uganda ikaba idafite ubushobozi bwo gukwirakwira mu mugabo.
Ngo iyi virus ikwirakwizwa n’umubu . Ngo imibu ikwirakwiza iyi virus muri Uganda yo ngo ntishobora kuruma abagabo.
Muri Amerika y’epfo imibu iyikwirakwiza ni Albopictus et Aedes Aegypti. Ngo ngo ubu bwoko bwombi bufite ubukana kandi buruma buri wese ari nayo mpamvu idateye impungenge abanya Uganda kuko ubu bwoko budahari.
Gusa yirinze kuvuga ubwoko bw’imibu buri aka gace bushobora kuyanduza.
Kugeza ubu iyi virus imaze kwanduza abantu bagera kuri miliyoni zigera kuri 3 baturuka muri Amerika y’epfo na Uganda nk’uko bitangazwa n’umuryango wa ONU ushinzwe ubuzima.
Iyi virus ya Zika yavumbuwe bwa mbere mu 1947 mu ishyamba rya Entebbe rifite uburebure bwa hectare 25ari naho iki kigo cy’ubushakashatsi giherereye. Mu bushakashatsi bwakorewe ku nguge no ku mibu bwagaragaje ko iyi virus yororokera muri izi nyamaswa zombi. Si ubwa mbere muri aka gace havuzwemo ibyorezo bitandukanye kuko mu minsi yashize havuzwemo indwara ya Ebola, Malariya y’igikatu.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Alphonse Munyankindi / Bwiza.com



