Visi Meya wa Kicukiro na Gitifu wa Kanombe beguye

Mukunde Angelique wari Umuyobozi w’Akarere ka Kicukiro Wungirije ushinzwe ubukungu, ndetse na Higiro Emmanuel wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kanombe, beguriye rimwe ku mirimo yabo nk’uko bigaragara ku rubuga rw’akarere.

“Mukunde Angélique wari Umuyobozi w’Akarere ka Kicukiro wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, yeguye ku mirimo ye ku mpamvu ze bwite”. Ubwo ni ubutumwa bwa mbere bugaragara ku rubuga rwa Twitter rw’Akarere ka Kicukiro.

Ubutumwa bwa kabiri nabwo buragira buti: “HIGIRO Emmanuel wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kanombe yasezeye ku mirimo ye ku mpamvu ze bwite. Tumushimiye ubwitange n’umurava yagaragaje mu kazi tumwifuriza ishya n’ihirwe mu buzima buri imbere.

Inama idasanzwe y’Inama Njyanama y’Akarere ka Kicukiro yateranye kuri uyu wa Kabiri, itariki 26 Werurwe niyo yemeje ibi imaze gusuzuma no gusesengura ubusabe bwa Mukunde Angelique.

Ibi bikaba bije nyuma y’aho aba bombi baherutse kurekurwa by’agateganyo n’Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro, nyuma yo gutabwa muri yombi ku wa 6 Werurwe 2019, bari kumwe n’abandi bakozi bane bari bakurikiranweho icyaha cyo kunyereza amafaranga y’abafatanyabikorwa mu iterambere ry’akarere (JADF).

Mukunde Angelique yari amaze imyaka 8 akorera Akarere ka Kicukiro mbere yo kwegura. Ubuyobozi bw’akarere bukaba bwamushimiye umusanzu yatanze ndetse bumwifuriza ishya n’ihirwe mu byo agiye gukomerezamo.

 

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *