Visi Perezida wa Amerika agiye gusura ibihugu byo muri Afurika birimo ik’igituranyi

Visi Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Kamala Harris, agiye gusura ibihugu bitatu bya Afurika, nk’uko byatangajwe ku wa Mbere, mu gihe Washington ishaka gushimangira umubano w’ububanyi n’amahanga kuri uyu mugabane .

Urugendo muri Ghana, Tanzania na Zambia kuva ku itariki ya 25 Werurwe kugeza ku ya 2 Mata ruje nyuma y’inama yo mu Kuboza yakiriwe na Perezida Joe Biden i Washington hamwe n’abayobozi ba Amerika ndetse na bagenzi babo baturutse muri Afurika, umugabane u Bushinwa n’u Burusiya bikomeje gushingamo imizi n’uko tubikesha AFP.

Urugendo rwa Harris rugamije “gushimangira ubufatanye bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Afurika no guteza imbere imbaraga dusangiye mu bijyanye n’umutekano n’iterambere ry’ubukungu”, nk’uko byatangajwe n’ibiro bya visi perezida.

Agomba kubonana na Perezida Nana Akufo-Addo wa Ghana, Perezida Samia Suluhu Hassan wa Tanzania na Perezida Hakainde Hichilema wa Zambia ku ngingo zirimo demokarasi, kuzamuka mu bukungu, kwihaza mu biribwa ndetse n’ingaruka z’intambara y’u Burusiya muri Ukraine.

Iri tangazo ryongeyeho riti: “Visi Perezida azashyira ingufu mu kwagura kugera ku bukungu bushingiye ku ikoranabuhanga, gushyigikira ingamba zo guhangana n’imihindagurikire y’ikirere, no gushimangira umubano w’ubucuruzi n’ishoramari.”

Harris azajyana n’umugabo we, Douglas Emhoff, kandi agomba no guhura n’abahagarariye societe civile.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *