Waba ushaka ko Imana ikubwira amabanga yayo akomeye

1 Abakorinto 2:9-10

Ibyanditswe byera biravuga ngo ”  Ariko nk’uko byanditswe ngo “Ibyo ijisho ritigeze kureba, N’ibyo ugutwi kutigeze kumva, Ibitigeze kwinjira mu mutima w’umuntu, Ibyo byose Imana yabyiteguriye abayikunda. Ariko Imana yabiduhishurishije Umwuka wayo, kuko Umwuka arondora byose ndetse n’amayoberane y’Imana.”

Ese wowe ni nde ubwira amabanga yawe akomeye? Abenshi babwira amabanga yabo abantu babo ba hafi. Abantu bizera. Bamenyeranye nabo.

Ese uzi uwo Imana ibwira amabanga yayo akomeye? Ibyanditswe biravuga ngo “ Ni twe.”

Nk’uwizera, Umwuka w’Imana uba muri twe, ukaduhishurira ibiri mu mutima n’ibitekerezo by’Imana ubwayo. Imana ishaka ko umenya icyo igutekerezaho.

Ishaka umenya imigambi igufiteho. Ishaka kukwereka ibintu utigeze ubona, ibintu utigeze wumva cyangwa watekereje ko byabaho.
Mu mwaka w’ 1997 ubwo Yesu yangendereye mu nzozi ampa agakiza kayo k’ ubuntu ndetse ikanansigira amavuta uyu murimo wo kugabura ibyayo, ubwo nari ku isambu mu giturage aho mvuka. muri iryo joro yambwiye byinshi bijyanye n’ ubuzima bwanjye, ubwo nziga nkagira level ya university mu bijyanye n’ umurimo wayo, uko izazana hano mwa kino gihugu ntuyemo ndetse n’ ibibazo bikomeye nzahura nabyo kuburyo bishobora kumvana mu murimo wayo ariko irambwira iti « uzahumure nzabana nawe kandi kuko nzagufungurira inzira yo kubivamo kandi nibigera bizakubere ikimenyetso cy’ uko imirimo yanjye izaba itangiye ku mugaragaro, nubivamo uzamenye ko uzaba uvuye mu mahugurwa (Training ) ya nyuma.
Nshuti yanjye muri Kristo Yesu, Uri umwana wayo kandi ukaba n’inshuti yayo. Imana ishaka kugenda na we, kuvugana na we, gusangira na we.

Mbega ukuntu bitangaje, ari umugisha w’ igitangaza! Dushobora kumenya ibitekerezo by’Imana kuko turi kumwe nayo.

Fungura umutima wawe, uyemerere ikubwire amabanga yayo akomeye Uyu munsi, ikubwire ibibazo bikuri mbere, ikubwire imigisha yawe iri mbere yawe n’ inzira ugomba ku nyuramo kugira ngo uve muri ibyo bibazo n’ inzira ugomba kunyuramo kugira ngo uhure n’ iyo migisha ikuri mbere.

Tangira wegere Imana mu nzira yo gufata umwanya mu musengesho kuko niho uzavugana nayo. Ndibuka umunsi umwe nabwo ndi mu cyumba cy’ amasengesho ndumva hari 2000 gutyo mucyumba cyo hafi y’ iwacu Imana yahagurikije umuntu muri cyo cymba cy’ amasengesho iramuvugisha imbwira iti «  ubu ngiye ku gushyira hejuru kuburyo abakuzi bazajya bakubona bakuyoberwe kuko ibyo nzagukoresha cyangwa umwanya nzagushyiramo bazajya bibaza niba ari wowe bazi cyangwa ari ndi muntu wundi.

Imana n’ Imana ntabwo ari umwana w’ Umuntu tera intambwe uyegere kuko imigambi yayo kuri wowe ariyo ku kugirira neza.

Imana ibahe umugisha!

Umukozi w’Imana Rev. / Ev. Eustache Nibintije, abinyujije muri Minisiteri ye y’ivugabutumwa yise “ Nibintije Evangelical Ministries” asigaye adufasha mu kugabura ijambo ry’Imana nkuko yamuhaye umuhamagaro ikamwuzuza ubwenge bwo kugira ngo agirire abantu benshi umumaro mu gihe gisa n’iki.

Nibintije Evangelical Ministries International (NEMI)
nemevangelism@yahoo.com

 

 

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *