a-man-reading-the-bible-at-a-table-outdoor-in-the-park-5846e

Waba uzi impamvu ukiriho?

Allelouiaaa, ooh ashimwe Imana, Se w’Umwami wacu Yesu, we waturinze mubikomeye twanyuzemo.

Muri iyi si, buri wese agira icyo twita amateka ashyarira. Utayafite ashime Imana, kuko ntacyo arusha abandi bahuye n’imibabaro myinshi.

Icyatumye ngusiga i Kirete ni ukugira ngo utunganye ibyasigaye bidatunganye,…
(Tito 1:5)

Iki cyanditswe kiributsa buri wese, ko hari impamvu ituma akiriho. Impamvu ituma benshi mubo twabanye batakiriho, ariko twe tukiriho.

Ushobora kuba wanyuze mu masasu n’imihoro, ariko ubaho, wanyuze m’ubusambanyi, sida ntiyaguhitana, wajyenze muri za motos, imodoka, indege cyangwa ubwato, ntiwa hura n’impanuka, ushobira kuba warazikoze, mubapfuye nturimo. Winjiye mw’iseta, barakubaga, uvayo uri muzima. Waba uzi impamvu ukiriho?

Ubwanjye nakoze impanuka 13 mu myaka ibiri (1995-1997), nkaba nkiriho, kandi ntabumuga bwabyo mfite. Nabyita amahirwe? Oya, hari impamvu.

Icyatumye njye nawe tubaho kugeza uyu munsi, nikugira dusohoze icyo twaremewe.

Iyo ntekereje ukuntu abantu bagenda bazima nka buji, badasohoje icyo baremewe, ngira gahinda cy’icyo bazayibyira wa munsi n’ugera. Umunsi w’urubanza, kandi uzagera.

Abantu benshi biruka nyuma y’ubutunzi, abandi ibigezweho, abandi kwinezeza, mu gihe buri munsi dushyingura abantu, tutazi ko uko umunsi umwe utambutse, umuntu aba arushaho kwegera imvaye.

Maze gusubiza amaso inyuma, nafashe umwanzuro wokubyaza umusaruro iguhe cyanjye, nkora ikinezeza kandi kigahesha Imana icyubahiro. Ni imwe mu mpamvu nandika aya magambo y’Imana, ashobora kuzafasha n’abazaza na nyuma y’imyaka magana. Wowe n’iki waba ukora gihesha Imana icyubahiro, cyangwa kigufasha gusohoza icyatumye urokoka impanuka, jenoside yakorewe abatutsi, covid n’ibindi.

Uracyafite amahirwe yogufata imyanzuro yogusohoza igituma ukirinzwe kugeza uyu munsi.

Hari impamvu Yesu yagucunguye, ninacyo kiza mu mwanya wa mbere mubigomba kudutwara umwanya, imbaraga, ubwenge n’ubutunzi.

Shalom,
Pastor Christian

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *