Amakuru atandukanye aturuka muri Gurupoma ya Waloa Loanda (Teritwari ya Walikale) muri Kivu y’Amajyaruguru aravuga ko hari abantu bitwaje imbunda benshi bikekwa ko ari abarwanyi ba FDLR bakomeje guhungabanya umutekano ahitwa Mishipo, mu gace ka Makungurano.
Nk’uko amakuru amwe abivuga, uwiyita umujenerali uzwi ku izina rya Mutayonga ukomoka muri Teritwari ya Masisi amaze iminsi i Mishipo, aho yaje aherekejwe n’abantu be, bagera mu 100, bafite intwaro ziremereye n’izoroheje.
Intego y’uyu mutwe witwaje intwaro ntiramenyekana, ariko amakuru avuga ko mu biganiro yagiranye n’abatuye muri kariya gace, umuyobozi w’iryo tsinda yasabye abaturage baho kuhimuka kubera ko yahaguze, atavuze uwamugurishije ubwo butaka.
Abayobozi b’inzego z’ibanze bemeza ko ubu ari uburyo bushya bwo guhungabanya umutekano butangiye muri ako gace kuko abaturage baho barwanya iri tegeko ryo guta imirima yabo.
Amakuru agera kuri Actualite.cd yongeraho ko kuva bahagera, aba bantu bitwaje intwaro, bivugwa ko ari aba FDLR, barasa amasasu kugira ngo batere ubwoba abaturage.
Arahamagarira inzego zibishinzwe kugira uruhare mu gukumira uku guhungabanya umutekano kugenda kwiyongera muri kariya gace ka Walikale.





One Response
abo boherejww na kisekedi niwe mugaba mukuru wa fdlr nibindi bisambo