Kuri uyu wa Gatatu, itariki ya 13 Kanama, inyeshyamba za AFC / M23 ziravugwaho kugaba igitero ku birindiro by’umutwe wa VDP/Wazalendo i Buhimba, muri Gurupoma ya Kisimba (Teritwari ya Walikale), Kivu y’Amajyaruguru ariko zigasubizwa inyuma.
Nk’uko amakuru aturuka muri ako gace agera kuri Actualite.cd abitangaza, inyeshyamba za AFC/M23 ngo zagabye igitero ahagana mu ma saa cyenda, zigamije kwirukana inyeshyamba za VDP, zimwe mu zigize ihuriro rya Wazalendo, muri kariya gace no kwagura akarere zigenzura.
Amakuru aturuka aho, utapfa kwemeza, avuga ko ngo inyeshyamba VDP zihagazeho imbere y’inyeshyamba za AFC / M23 zikabasubiza muri Ihula na Minjenje muri Gurupoma ya Kisimba n’ubundi.
Muri iki gitondo cyo ku wa Kane, itariki 14 Kanama, ngo Umudugudu wa Buhimba ukomeje kugenzurwa na VDP/Wazalendo, nubwo umwuka w’intambara ukomeje kugaragara muri ako gace.
Abayobozi gakondo baho baramagana ibyo bavuga ko ari ukurenga nkana ku Itangazo ry’amahame ryashyizweho umukono i Doha, muri Qatar, hagati y’inyeshyamba za AFC / M23 na Guverinoma ya Congo, basaba ko imirwano yahita ihagarikwa.
Hagati aho biravugwa ko Umudugudu wa Buhimba washizemo abaturage kuva aho imirwano itangiriye muri kariya gace ka Walikale.




