Abatuye mu midugudu ya Baruko, Mukondoli, Banamatumo, na Banankoyo muri Gurupoma ya Kisimba (Teritwari ya Walikale) iherereye muri Kivu y’Amajyaruguru, barimo gutabaza bamagana ihohoterwa bari gukorerwa n’inyeshyamba za wazalendo zo mu mutwe wa NDC-Rénové.
Nk’uko aba baturage babitangaza, mu cyumweru gishize, basabwe gutanga umusanzu wihariye wo kugura ihene kuri buri mudugudu, zizahabwa NDC-Rénové mu minsi mikuru isoza umwaka. Iki cyifuzo kijyanye no kwishyura umusoro wo kugura ibiryo bya gisirikare wa buri kwezi ungana n’amafaranga 2500 y’Amanyekongo (FC) na jeton ya buri rugo y’amafaranga 1000 ku bantu bakuru.
Ihene zigomba gutangwa ku itariki ya 27 Ukuboza, nk’uko amakuru agera kuri ACTUALITE.CD abitangaza. Iki kibazo giteye impungenge mu baturage baho, batinya uburyo Wazalendo izakoresha mu kubishyuza.
Abayobozi b’inzego z’ibanze basabye ko amazina yabo atatangazwa, baramagana iyi myifatire, bavuga ko ari uburyo bushya bw’ubucakara bwongera ubukene mu baturage baho. Ku bwabo, uko ubukungu bw’abaturage bwifashe, ndetse n’ingaruka zikomeje guterwa n’intambara, biragoye ko bazabona izo hene basabwa na wazalendo.
Barasaba abayobozi b’ingabo n’abayobozi ba gisivili kunganira abaturage bo muri utwo duce, bari guca mu bihe bigoye cyane kubera umutekano muke mu karere.




