385379

Walungu: Imirwano ikaze hagati ya Wazalendo na M23 nyuma yo gusinya amasezerano

 

Umunsi umwe nyuma yo gushyira umukono ku masezerano mu buryo bwihariye hagati ya DRC n’ihuriro rya AFC / M23, imirwano ikaze yadutse ku Cyumweru, itariki ya 20 Nyakanga, hagati y’inyeshyamba za M23 na Wazalendo, kuri axe Businga-Kanjabi-Munganzo, muri Teritwari ya Walungu (Kivu y’Amajyepfo).

Iyi mirwano yahagaritse ibikorwa byose mu midugudu ya Gurupoma ya Nyangezi-Karongo. Isoko ryaho muri Businga, ubusanzwe riba ryakubise ryuzuye kuri iki Cyumweru ryari ubutayu.

Amaduka yari yafunzwe, imihanda yari irimo ubusa, kandi abaturage bari bafite ubwoba bwinshi nk’uko bitangazwa na Radio Okapi.

 

Iyi mirwano yadutse mu gihe benshi mu bagize sosiyete sivile bari bamaze kuvuza induru, bamagana ingufu zigaragara ngo AFC/M23 yarundaga mu gace ka Nyangezi.

Nk’uko amakuru aturuka muri ako gace abitangaza, abaturage ba Bwenda na Muhono bahatiwe kuguma mu ngo kubera imirwano ikaze.

 

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *