WASAC ku isonga mu bigo bya Leta byahombeje umutungo w’igihugu

Raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’imari ya Leta yagaragaje ko ikigo cya Leta gishinzwe amazi, isuku n’isukura (WASAC) kiri ku isonga mu bigo byasesaguye umutungo wa Leta aho yagaragaje ko miliyari 2.9 z’iki kigo ari mu gihombo.

Ibi ni bimwe mu byatangajwe kuri uyu wa Gatanu n’Umugenzuzi Mukuru w’imari ya Leta, Obadiah Biraro ubwo yagezaga ku bagize Inteko Ishinga amategeko raporo y’ubugenzuzi bw’ikoreshwa ry’umutungo wa Leta mu mwaka wa 2019.

Imbere y’Abasenateri 25 n’Abadepite 78 bari bitabiriye iyi nteko rusange bicaye mu buryo bwubahirije amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid-19 banambaye udupfukamunwa, Umugenzuzi mukuru Obadiah Biraro yagaragaje ko muri rusange miliyari 8 na miliyoni 600 z’amafaranga y’u Rwanda yasesaguwe muri 2019.

Iyi raporo yagaragaje ko WASAC ariyo iza ku isonga mu bigo byasesaguye umutungo wa Leta mu mwaka wa 2019 nk’uko Obadiah Biraro yabigejeje ku nteko ishinga amategeko imitwe yombi.

Obadiah Biraro agaragaza ko asaga miliyari 2 na miliyoni 900 WASAC ishobora guhomba ari ajyanye n’ibikoresho bishaje bidakoreshwa ndetse n’ibyibwe ntibibashe kugaruzwa. Ngo hari kandi igihombo gituruka ku mazi iki kigo cyatunganyije ariko ntiyagurishwa aho aya mazi yagombaga kugurishwa nibura miliyari 5.7 ku giciro gito yagurishwa ku giciro cyo hejuru akagurishwa miliyari 15.
Ibigo byose byagenzuwe byihariye 80% by’ingengo y’imari igihugu gikoresha ku mwaka mugihe mu mwaka wabanje hari hagezuwe 86.6% by’ingengo y’imari y’igihugu. Iri gabanuka rikaba ryaratewe n’icyorezo cya Covid-19 cyatumye hari inzego zitari zagenzurwa ariko zikaba zizagenzurwa mugihe cyaba cyivuyemo.

Igenzura ry’ibanze ryakozwe mu nzego zitandukanye zigira uruhare runini mu buzima bw’igihugu, harimo ibigo bya Leta bikora ubucuruzi bizwi nka 5GBEs aribyo WASAC, RSSB, BDF, SGF na RPC Ltd. Harimo kandi ibigo binini (Boards) icumi. Izindi nzego zagenzuwe ni uturere 28 n’Umujyi wa Kigali, imishinga 69, Minisiteri 11, izindi nzego z’ubutegetsi bwite bwa Leta 19 n’ibitaro by’uturere 26.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *