Icyamamare mu gikina filimi mu gihugu cya Tanzania, Wema Sepetu yajyanwe mu bitaro bitewe n’uburwayi bw’umuvuduko w’amaraso.
Ibi bibaye nyuma y’aho nyina w’uyu mukobwa nk’uko Ghafla ibitangaza, amushyize ku karubanda avuga ko umukobwa we afite umukobwa w’inzobe babana mu nzu nk’incuti ye.
Mu ijwi ryasakaye ku mbuga nkoranyambaga, nyina wa Wema Sepetu yumvikana yinginga incuti z’umukobwa we ko zamufasha akisubiraho kuko ngo ari gushyira ubuzima bwe mu byago.
Nk’uko bigaragara ku mbuga nkoranyambaga abantu benshi barimo kuvuga kuri iyi ngingo. Aba bagiraga bati “ Wamenye ko Wema [Sepetu] ari mu bitaro kuri ubu yahawe igitanda. Nyina akomeje gusaba ko amagambo avuga umwana we yahagarara kugira ngo atitaba Imana kuko amerewe nabi.”
[penci_related_posts dis_pview=”no” dis_pdate=”no” title=”Izindi nkuru wasoma” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”list” align=”none” withids=”” displayby=”recent_posts” orderby=”rand”]
Nyina wa Sepetu azwiho kumuba inyuma mu bihe bikomeye. Arasaba abakoresha imbuga nkoranyambaga kureka kwibasira umwana we utari mu bihe byoroshye.



