Umuturage witwa Uwamahoro Rosine yabonanye n’umuryango we nyuma y’ imyaka 27 Jenoside yakorewe ibaye mu 1994 mu gihe we yari azi ko umuryango we wazimye naho bo bakamamwibuka muri buri cyunamo, uko umwaka utashye. Uwamahoro kuri ubu ufite imyaka 31, yasanze bamwe mu bo mu muryango we bakiriho, batuye mu Kagari ka Munazi, mu Murenge wa Save mu Karere ka Gisagara mu Ntara y’Amajyepfo. Umubyeyi we, Mukaruzima Francine avuga ko umukobwa we mu 1993 Uwamahoro yagiye gusura nyirasenge wari utuye muri Kicukiro, jenoside itangira akiri i Kigali, bakaba baherukana icyo gihe. Avuga ko Uwamahoro yamushyiraga mu bana be batatu bicanwe na Se umubyara, Francois Nzabamwita. Ngo Uwamahoro bari mu bantu byari biteganyijwe ko bazavugwa mu misa yo kumusabira. Uyu mukecuru avuga ko ubu yaruhutse. Ati ” Ubu naruhutse, ngiye kubyibuha. Gusa ubu namubonye, ngiye gusangira n’umwana wanjye, turyamane, mufumbate. Bishoboka n’ibere nzarimuha.” Uwamahoro Rosine we yarokokeye muri ETO Kicukiro. Nyuma yagize ubuzima bugoranye Ati ” Ubuzima nabayemo bukakaye, bwaranzwe no kwirukanwa mu miryango, gushaka gufatwa ku ngufu no gukoreshwa imirimo ivunanye.” Ku kuba yabonye umubyeyi we, ati ” Najyaga kwibuka, narabibukaga. Kuba mbonye mama ni ibyishimo. Uyu munsi by’umwihariko ni ibyishimo kuba nabonye mama.” Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV



