f757b930-2ccb-11f0-b295-0f30e97c5fde.jpg

Yaciye agahigo ko kurengura umupira ukagera kure

Megan Campbell, umukinnyi w’ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru y’abagore ya Repubulika ya Irlande, yashimangiye ko “nta kidashoboka” nyuma yo gushyiraho agahigo ka Guinness World Records ko gutera umupira kure akoresheje amaboko (throw-in) kurusha abandi bagore bose.

Uyu mukinnyi wa London City Lionesses yateye umupira kuri metero 37.55, ashyiraho agahigo gashya aho yerengejeho metero ebyiri ku gahigo kari gasanzweho kuko kari metero 35.

Campbell yavuze ko “iyo ufite intego n’imyumvire yo kubigeraho, byose birashoboka.” Yongeyeho ko ibi byerekana ko “nta nkomyi ibaho” ku muntu wiyemeje.

Icyo gikorwa cyabereye ku kibuga cy’imyitozo cy’iyi kipe mu gace ka Kent, aho Megan yashyiragaho ako gahigo.

Uyu mukobwa yabwiye Guinness World Records ati: “Ni iby’agaciro kubona icyemezo cyemeza ko nshoboye gutera umupira kure cyane. Nta kindi nabivugaho uretse ko nishimiye cyane kuba uwa mbere ugikoze.”

Megan, ubu amaze guhamagarwa inshuro 50 mu ikipe y’igihugu y’abagore ya Irlande.

Uyu mukinnyi w’imyaka 30 amaze gukinira amakipe akomeye nka Manchester City, Liverpool na Everton. Mu ntangiriro za Gicurasi 2025, yafashije ikipe ye ya London City Lionesses kuzamuka mu cyiciro cya mbere cy’umupira w’abagore mu Bwongereza (Women’s Super League), bakaba ari bo ba mbere babigezeho nk’ikipe rukumbi idafite ikipe y’abagabo.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *