Screenshot_20250226_071805_Chrome_1740551111

Yafatanwe cocaine ya miliyoni 14.7 Frw mu musatsi

Polisi yo muri Colombiya yafashe umugabo w’imyaka 40 wageragezaga kwinjiza mu ndege ibiyobyabwenge yihishe munsi y’umusatsi w’umukorano.

Uyu mugabo yafashwe ku kibuga cy’indege cya Cartagena ku wa Mbere, tariki ya 24 Gashyantare 2025, ubwo yari agiye kwerekeza i Amsterdam.

Ibikoresho bisuzuma byagaragaje ko yari afite 220g za cocaine zapakiwe mu dupaki duto, twari dutwikiriwe n’umusatsi w’umukorano polisi yise “narco wig”. Polisi ivuga ko iyi cocaine ifite agaciro ka 10,000 Euros (14,727,200 RWF) ku isoko ry’i Burayi.

Muri videwo yashyizwe ahagaragara, umupolisi agaragara akuraho uwo musatsi w’umukorano akoresheje amakasi, maze agaragaza izo paki za cocaine zahishwemo.

Polisi yemeje ko uyu mugabo yari asanzwe afite ibyaha bibiri by’ubucuruzi bw’ibiyobyabwenge.

Gen. Gelver Yesid Peña, Umuyobozi wa Polisi ya Cartagena yavuze ko amatsinda y’ubucuruzi bw’ibiyobyabwenge akomeje gukoresha urubyiruko abizeza ko bashobora guca mu rihumye abashinzwe umutekano. Yongeraho ati: “Iyi nkuru igaragaza ko ibyo bidashoboka.”

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *