officials-harrison-jones-21-michigan-98754805_1739876555

Yagenze ibilometero 1,100 agiye gutwika inzu y’umuntu wavuganye n’uwahoze ari umukunzi we

Polisi yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yataye muri yombi umugabo wo muri Michigan witwa Harrison Jones w’imyaka 21, ukekwaho gutwika inzu yo muri Pennsylvania yari irimo abantu batandatu.

Jones bivugwa ko yakoze uru rugendo rurerure ajya gutwika iyi nzu nyuma yo kumenya ko umwe mu bayibagamo yavuganye n’uwahoze ari umukunzi we kuri murandasi.

Ibyo byabaye ku itariki ya 10 Gashyantare 2025. Abari mu nzu bose bararokotse, ariko imbwa ebyiri z’iyo miryango zarapfuye.

Polisi ivuga ko nyir’urugo ari we wakanguye abandi ubwo yumvaga urusaku rutunguranye, agasanga inzu yatangiye gushya.

Ibimenyetso byabonetse bigaragaza imodoka y’umukara iri hafi y’iyo nzu n’umugabo wari uyivuyemo ajya inyuma y’inzu. Hashize iminota icumi, uwo mugabo yagaragaye asohoka yiruka, maze nyuma gato haba iturika rikomeye.

Nyuma y’iminsi ibiri, iperereza ryagaragaje ko iyo modoka ari iya Harrison Jones. Polisi yamufashe isanga afite ibikomere by’ubushye ku kuboko.

Kuri ubu afungiye muri Michigan, ategereje koherezwa muri Pennsylvania gukurikiranwaho ibyaha birimo ubwicanyi butageze ku ntego n’ubushimusi.

 

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *