IMG_20250107_224108_1736286332

Yatandukanye n’umugore we wasomanye n’umuhanzi mu gitaramo (Amafoto)

Umugabo yatandukanye n’umugore we bari bamaranye imyaka 10 bashakanye nyuma yo kubona amashusho y’uyu mugore asomana n’umuhanzi Romeo Santos mu gitaramo cyabereye muri Repubulika ya Dominikani.

Miriam Cruz, umugore ukorera kuri Instagram ufite abamukurikira barenga 124,000, yagaragaye asanga uyu muhanzi wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku rubyiniro mu gitaramo cyabaye ku itariki ya 28 Ukuboza 2024.

Ubwo yageraga ku rubyiniro, Miriam yahise ahobera uyu muhanzi ndetse atangira kumusomagura atitaye ko bari mu ruhame.

Amashusho y’iki gikorwa yahise ashyirwa ku mbuga nkoranyambaga na bamwe mu bari bitabiriye igitaramo aho byaje kuba nyirabayazana y’itandukana rye n’umugabo we.

Amakuru avuga ko umugabo wa Miriam yabonye amashusho y’iki gikorwa kuri TikTok maze ahita afata icyemezo cyo gutandukana na we.

Nyuma y’ibi, Miriam yasohoye ubutumwa asaba imbabazi yemera ko iki gikorwa cyamugizeho ingaruka zikomeye mu buzima bwe bw’umuryango.

Mu butumwa bwamaze gusibwa ku mbuga nkoranyambaga, Miriam yavuze ko yicuza cyane ibyo yakoze. Ati: “Ngomba kwemera ko ibi byampesheje igihembo gihenze cyane: gutandukana n’umugabo wanjye tumaranye imyaka 10.”

Yongeyeho ko ku rubyiniro yari yarenzwe n’amarangamutima n’igitutu cy’igitaramo, maze yirengagiza ingaruka byashoboraga kugira ku muryango we.

Nubwo yatandukanye n’umugabo we, yavuze ko icyo gikorwa yakoze cyamushimishije cyane kuko cyari inzozi yagiye yifuza imyaka myinshi.

Ati: “Ku bwanjye, ntabwo byari gusa gusoma umuhanzi, ahubwo byari uguhamya agaciro k’umuntu ukomeye mu buzima bwanjye. Maze igihe kirekire mwubaha kandi mukunda.

Miriam yavuze ko nubwo yatandukanye n’umugabo we yifuza ko bakomeza kubana neza kubera abana babo.

Yasoje ubutumwa bwe agira ati: “Ndasaba imbabazi mbikuye ku mutima. Sinigeze nteganya kugukomeretsa.”

Nubwo bimeze gutyo ntabwo biramenyekana niba uyu muryango waba wamaze kugeza impapuro mu nkiko kugira ngo babahe gatanya yemejwe n’amategeko.

 

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *