Byibuze abantu 78 baguye mu mubyigano wabereye ku ishuri ryo mu murwa mukuru wa Yemeni, Sanaa, aho bari bateraniye bagiye gufata imfashanyo y’ibyo bazifashisha mu munsi mukuru wo gusoza igisibo cya Ramadhan kk’uko abayobozi b’Aba-Houthi n’ibitangazamakuru byaho byabitangaje .
Uyu mubyigano wadutse mu masaha akuze kuri uyu wa Gatatu ushize ubwo abantu babarirwa mu magana bateraniraga ku ishuri ryo mu karere ka Bab al-Yemeni muri Sanaa bizeye ko baza kubona inkunga y’amadolari agera ku 10 yatangwaga n’abacuruzi kugira ngo bizihize iminsi ya nyuma y’igisibo cya Ramadhan.
Video yashyizwe ahagaragara na Tereviziyo y’Aba-Houthi inyujijwe kuri porogaramu yo kohererezanya ubutumwa bwa Telegram yerekanaga imbaga y’abantu mu muvundo, bamwe bavuza induru kandi bamwe batanga amaboko basaba gukururwa ngo bavanwe muri uwo muvundo. Abashinzwe umutekano barwaniye gusubiza abantu inyuma no kugenzura imbaga.
Andi mashusho atandukanye yashyizwe ahagaragara n’Aba-Houthi bagenzura umurwa mukuru wa Yemen, yerekanaga imivu y’amaraso, inkweto n’imyambaro by’abahohotewe binyanyagiye hasi mu gihe abashinzwe iperereza bagenzuraga ako gace.
Abatangabuhamya Abdel-Rahman Ahmed na Yahia Mohsen babwiye Ibiro Ntaramakuru by’Abanyamerika ko Aba-Houthi bitwaje imbunda barashe mu kirere bagerageza kugenzura imbaga y’abantu, ngo amasasu akaba yafashe urutsinga rw’amashanyarazi, rwaturitse rugakangaranya abari bategereje imfashanyo.
Al Jazeera ariko, ivuga ko itabashije kumenya neza icyateye akaduruvayo.
Umuvugizi wa Minisiteri y’umutekano mu gihugu igenzurwa n’Aba- Houthi, Brig Abdel-Khaleq al-Aghri, yavuze ko ibyabaye ari “agahomamunwa”, ashyira amakosa ku “bateguye gutanga imfashanyo mu buryo butunguranye” batabanje kubitegurana n’inzego z’ibanze.
Minisiteri yavuze ko abo bacuruzi bombi bateguye gutanga iyo mfashanyo batawe muri yombi kandi iperereza rikomeje. Aba-Houthi batangaje ko bazishyura amadorari 2000 y’indishyi kuri buri muryango wabuze mwene wabo, mu gihe abakomeretse bazabona amadorari 400.



