Umugabo wo mu gihugu cy’u Burundi yigize umuganga wo ku rwego rwa Docteur yambara imyambaro y’abaganga arangije yinjira mu bitaro byitiriwe Umwami Khaled agiye kwiba ariko afatwa atarabasha gusoza umugambi we.
Ibi bintu bikaba byarabaye kuri uyu wa Gatatu ushize kuwa 10 Gashyantare 2015, aho uyu mugabo wari wiyambitse imyambaro ya kiganga yo ku bitaro bya Prince Regent Charles afite n’ikarita y’akazi yaho, yinjiye mu Bitaro byitiriwe Umwami Khaled akaza gukekwa n’abaganga bo kuri ibi bitaro batari bamuzi bigatuma atabwa muri yombi.
Iyi nkuru dukesha urubuga, Buja Today ikomeza ivuga ko uyu mugabo yagiye anyura mu byumba byinshi bitandukanye birimo abarwayi, ariko icyaje kumufatisha nuko yinjiye mu cyumba kiba kirimo abarwayi b’umutima akahasanga undi muganga umaze igihe akora kuri ibi bitaro agahita abona ko uwo mugabo adakora kuri ibi bitaro bitewe n’imyambaro yari yambaye.

Nyuma yo kumukeka yasabwe ibyangombwa bye ahita atanga indangamuntu yari yanditseho ko ari umuganga, ariko bihita binyurana n’ibyo yari arimo aravuga ko we asanzwe yiga ku ishuri ryigisha ubuganga ryitwa Institut National de Sante Publique rya Kibumbu. Iri shuri naryo ngo rikaba ritabaho mu Burundi.
Kuvuga ibintu bitandukanye kw’uyu mugabo nk’uko iyi nkuru ikomeza ivuga, byatumye hitabazwa abashinzwe umutekano baramufata ngo bakore iperereza ku cyamugenzaga muri ibi bitaro.
Iyi nkuru isoza ivuga ko ibi bitaro byitiriwe Umwami Khaled biri muri Bujumbura bikunze kwibwa ibyuma bikoreshwa mu kuvura abarwayi, ugasanga abakora muri ibi bitaro akenshi batamenya ukuntu ibyo byuma biba byibwe.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com



