Umuhanzi w’icyamamare muri Uganda, Ykee Benda, ari mu mashimwe nyuma yo kurokoka impanuka ikomeye y’imodoka ubwo yari mu rugendo rwo gushyigikira ibikorwa byo kwamamaza Perezida Yoweri Museveni.
Iyi mpanuka yabaye ku wa Mbere, tariki ya 8 Ukuboza 2025, ubwo Ykee Benda n’itsinda rye bari berekeje mu Karere ka Kyegegwa mu Ntara y’Iburengerazuba bwa Uganda, aho yari agiye kuririmbira mu bikorwa bya politiki byo kwamamaza Perezida Museveni.
Amakuru yatangajwe n’abegereye uyu muhanzi avuga ko mu modoka harimo Ykee Benda hamwe n’abandi bantu babiri b’inshuti ze. Bose bayivuyemo bakiri bazima, bakomeretse ariko ku buryo budakabije.
Ubu bose bari kwitabwaho n’abaganga, naho abafana n’abakunzi ba muzika muri Uganda bakomeje kwereka uyu muhanzi ubutumwa bw’ishimwe n’inkunga nyuma y’iki kiza yabashije kurokoka.




