Umuraperi w’Umunyamerika Young Thug yatunguye benshi ubwo yasabaga umukunzi we, Mariah the Scientist, kumubera umugore mu ruhame, mu gitaramo cyabereye mu mujyi wa Atlanta.
Ibi byabaye mu gitaramo cyiswe “Hometown Hero: Young Thug & Friends – A Benefit Concert”, cyabereye muri State Farm Arena, aho Young Thug yari yagarutse mu mujyi avukamo mu gitaramo cyari kigamije gufasha no gushyigikira ibikorwa by’iterambere ry’abaturage.
Mu gihe yari hagati mu ndirimbo, Young Thug yahagaritse umuziki, azana impeta, maze abaza Mariah the Scientist amagambo akomeye agira ati “wambera umugore?” ayo magambo agaragara no ku mashini manini zerekanirwaho amashusho inyuma ye. Abafana bari bahari bahise basakuza mu byishimo, bafata ayo masegonda nk’igihe kidasanzwe.
Amashusho n’amafoto byakwirakwije ku mbuga nkoranyambaga agaragaza Mariah the Scientist amarangamutima amurenze, yishimiye cyane iki gikorwa cyabereye mu ruhame. Aba bombi bagaragaye bahagaze ku rubyiniro bafatanye, mu gihe imbaga y’abari baje kureba igitaramo yakomezaga kubashyigikira.
Uyu muhanzikazi yari aherutse gutangaza ko yifuza kurushinga no gutuza mu buzima bwe, bigatuma benshi babona ko iki gikorwa cya Young Thug cyaje mu gihe gikwiye. Nubwo nta tangazo rirambuye rirashyirwa ahagaragara n’abo bombi, amashusho yo muri icyo gitaramo ahamya ko basezeranye.
REBA AMASHUSHO




