Perezida Volodymyr Zelensky yavuze ko itwuma dukorerwa mu Bwongereza turi mu bice birenga 100.000 byakozwe n’amahanga bikubiye muri za misile n’indege zitagira abapilote zikoreshwa n’u Burusiya mu kugaba ibitero kuri Ukraine.
Perezida wa Ukraine yasabye ko ibihano byashyirwa mu bikorwa neza “nyuma yo kuvuga ko ibyuma bimwe bikomoka mu bihugu by’inshuti birimo u Budage, u Buyapani na Amerika byagaragaye mu ntwaro z’u Burusiya.
Ishami imari n’ubucuruzi (DBT) ryatangaje ko riherutse gushyira ingufu mu guhashya ibigo byo mu Bwongereza ibicuruzwa byabyo byakomeje kugurishwa ku Gisirikare cy’u Burusiya nk’uko iyi nkuru dukesha BBC ivuga.
Umuvugizi wa guverinoma yagize ati: “Dufata raporo z’ibicuruzwa biva mu masosiyete yo mu Bwongereza biboneka mu ntwaro z’u Burusiya nk’ikintu gikomeye.”
Uyu muvugizi yavuze ko guverinoma “yabujije kohereza mu Burusiya ibicuruzwa ibihumbi n’ibihumbi harimo n’ibikoresho byose byo ku rugamba Ukraine yatugejejeho,” yongeraho ko bashyizeho “ibihano bikaze cyane”.
Umuntu uwo ari we wese cyangwa ikigo kidakurikiza ibihano byafatiwe u Burusiya ngo bishobora guhanishwa “ibihano bikomeye by’amafaranga cyangwa bigashinjwa ibyaha”.
Nk’uko DBT ibitangaza, ubucuruzi bw’u Bwongereza n’u Burusiya buri hejuru ya miliyari 20 z’amapound ($ 26.9 $) ubu burabujijwe.
Yandika kuri X, Zelensky yagize ati ” za microcomputers zikoreshwa mu kugenzura indege zitagira abadereva zikorerwa mu Bwongereza”.
Yongeyeho ko “ari ngombwa guhagarika gahunda zose zidakurikiza ibihano”, anavuga ko ibihugu bishyigikira Ukraine “byamaze kubona amakuru arambuye kuri buri sosiyete na buri bicuruzwa” bigikoreshwa n’u Burusiya.
Yakomeje avuga ko ibice bikomoka mu Bushinwa, Taiwan no mu Buholandi nabyo byagaragaye mu ntwaro z’u Burusiya.




