gettyimages-2201830848

Zelenskyy wari witeze missile za Tomahawk yavuye kwa Trump imbokoboko

Perezida Volodymir Zelenskyy wa Ukraine yavuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika imbokoboko, mu gihe yari yiteze ko zimuha missile karundura zo mu bwoko bwa Tomahawk zo kumufasha kurasa u Burusiya.

Zelenskyy yari muri White House aho yakiriwe akanagirana ibiganiro na mugenzi we Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Perezida wa Ukraine yatangaje ko ubwo yahuraga na Trump yakomoje kuri ziriya missile zirasa ku ntera ndende, ariko yirinda kutagira byinshi azitangazaho kubera ko “Leta Zunze Ubumwe za Amerika ntizishaka ko intambara ikomeza kwiyongera.”

Perezida Trump abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, yasabye Ukraine n’u Burusiya “guhagarikira aho bagejeje” bagashyira iherezo ku ntambara.

Ni Trump wahuye na Zelenskyy nyuma y’umunsi umwe agiranye ikiganiro cyo kuri telefoni na Perezida Vladimir Putin w’u Burusiya, ndetse bombi bemeranyije guhurira muri Hongria mu gihe cya vuba.

Perezida Zelensky abona gukoresha missile za Tomahawks arasa ibikorwa remezo by’amavuta n’ingufu by’u Burusiya byamufasha gushegesha ubukungu Perezida Vladimir Putin yifashisha mu ntambara.

N’ubwo Trump atigeze amukurira inzira ku murima burundu, amagambo yavugiye muri White House arerekana ko nta bushake afite bwo kuba yaha Ukraine ziriya ntwaro.

Trump ubwo yakomozaga kuri Tomahawk yumvikanye agira ati: “Nizere ko batazazikenera (Ukraine), nizere ko tuzashobora kubona intambara irangira hatabayeho gutekereza kuri za Tomahawks.”

Trump wagaragaje ko Amerika na yo igikeneye ziriya ntwaro, yagaragaje ko kuzoherereza Ukraine “byaba ari ukongera ubukana bw’intambara”, yungamo ati: “Ariko tuzagenda tubivuganaho.”

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *