Zimbabwe: Minisitiri wagize uruhare mu guhirika Mugabe ku butegetsi yapfuye

(Rtd.) Gen. Perrance Shiri uri mu bateguye Coup d’Etat yo guhirika Robert Mugabe wari Perezida wa Zimbabwe ku butegetsi, yitabye Imana kuri uyu wa gatatu nk’uko byatangajwe na Perezida wa Zimbabwe, Emerson Mnangagwa.

Shiri yari Minisitiri muri Guverinoma ya Zimbabwe ushinzwe Ubuhinzi n’Ubworozi, gusa akaba azwiho kuba yarabaye Umugaba Mukuru w’Ingabo za Zimbabwe zirwanira mu kirere mu gihe cy’imyaka 25, kugeza muri 2017 ubwo yagirwaga Minisitiri nyuma gato yo guhirika Mugabe.

Amakuru avuga ko Nyakwigendera Shiri yari amaze iminsi arwariye mu bitaro, nk’uko bamwe mu bategetsi bo muri Guverinoma ya Zimbabwe babitangarije Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza, Reuters.

Mu itangazo Perezida Mnangagwa yasohoye, yavuze ko “Shiri yari umuntu ukunda igihugu by’ukuri, weguriye ubuzima bwe ukwibohora, ubwigenge ndetse no gukorera igihugu cye”, gusa ntiyatangaza ikihishe inyuma y’urupfu rwe.

Itangazamakuru ryo muri Zimbabwe ryavuze ko Minisitiri Shiri yapfuye azize indwara z’ubuhumekero zatewe n’icyorezo cya Covid-19 kimaze kwandurwa n’abarenga 2,800 muri Zimbabwe, barimo 40 cyahitanye.

Shiri ari mu barwanye intambara yo kubohora Zimbabwe, ndetse akaba anazwiho kuba yari umuyobozi wa Brigade ya gatanu mu ngabo za Zimbabwe yakoze ubwicanyi bwibasiye ibihumbi by’abasivili mu burengerazuba bw’igihugu, ubwo Guverinoma yari mu rugamba rwo guhashya inyeshyamba mu myaka ya 1980.

Ubwo bwicanyi bwakozwe na ziriya ngabo bwahawe izina ‘Gukurahundi’ rikomoka ku ijambo ry’ururimi rw’Igishona, rigasobanura ‘imvura igwa kare igakubura imyanda.” Ni ubwicanyi bwashegeshe cyane abaturage bo mu gace ka Matabeleland, benshi muri bo bakaba bagisaba guhabwa ubutabera n’indishyi z’ibyabo byangijwe.

Ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Zimbabwe riharanira impinduka za Demokarasi, ryo ryakunze gushinja Shiri kuba mu bashinzwe umutekano bagize uruhare mu bikorwa by’ubugizi bwa nabi byakorewe abayoboke baryo, nyuma y’uko Robert Mugabe yari amaze gytsindwa icyiciro cya mbere cy’amatora y’umukuru w’igihugu muri 2008.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *