Umugore w’icyamamare muri Uganda, Bebe Cool n’agahinda kenshi yiyamye abagenda bavuga umugabo we nabi ko asabiriza amafaranga yitwaje ko aba arimo kwamamaza Perezida Museveni.
Ibi yabivuze nyuma yaho Bebe Cool amaze iminsi azengurukana na Museveni aho aba yagiye kwiyamamaza mu bice bitandukanye byo muri Uganda, mu gihe bitegura amatora azaba ku italiki 18 Gashyantare 2016.

Zuena nk’umugore ufite inshingano zo gukurikiranira hafi umugabo be, abinyujije ku rubuga nkoranyambaga yihanangirije abaharabika umugabo we abasaba kumwubaha kandi bakamureka wenyine.
Ati: “ umugabo wanjye yarababaye cyane, niba ahisemo kuririmba yamamaza Perezida ni uburenganzira bwe.kuba ari umuhanzi ntibikuraho kuba yakwamamaza uwo ashaka kuko nawe ni umwenegihugu. Kandi niyo yabona ayo mafaranga yishyura imisoro,akishyurira ubwisungane mu kwivuza bamwe mu badafite ubushobozi.
“kuba yahabwa ayo mafaranga yanamufasha no kubaka inzu aho kugirango abyuke nyiri inzu amubwira ngo igihe cyo kwishyura ubukode cyageze .Igihe rero akoze ibyo atekereza ntampamvu yo kumwiha ngo mugende muvuga ibitabareba.”
Yakomeje agira ati:” kuri iyi ngingo dukwiye guhagarika gutunga intoki bagenzi bacu kuko nta gitekerezo muba mufite cy’uko umuntu abayeho cyangwa ngo mwibaze niba yahahiye urugo, ikizima ni uko nta muntu aba yishe ngo akunde ashimishe umuryango we, bityo rero akwiye kubahwa.ntabwo nshaka kugirango nigaragaze mu ruhame, ni inama nabahaga. Bagenzi banjye mureke twige kubaha aho turi hose. Benegihugu muhorane umutima uboneye abakuzi bose bazakubaha. Ndabizi ntimukunda ababanenga ariko munyemerere mbikore ubu.

Ibi byavuzwe na Zuena nyuma y’uko yumvise abantu benshi bavuga ko umugabo we Bebe Cool yirirwa arikumwe na Museveni mu rwego rwo kwishakira indamu (amaco y’inda) ngo yibonere amafaranga.
Mu gihe kwiyamamaza bigikomeje, abahanganye mu kwiyamamariza kuba Perezida,Kiiza Besigye, Amama Mbabazi na Museveni ari nawe ukunze kugaragara yifashisha abahanzi, baragenda bakoresha inzira zose ngo bigarurire imitima y’abaturajye, bityo bazabahe amajwi mu gihe cy’amatora.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ndacyayisenga Fred@Bwiza .com



