Abayobozi bakubita abaturage: Igurukanye umutanyu niyo iba yarayamaze

Abanyarwanda mu migani migufi yabo, hari aho bagira bati “ Igurukanye umutanyu ni yo iba yarayamaze” Ubundi bakongera ngo “Ufatiwe mu cyuho ni we gisambo.”

Ku ngingo y’abayobozi bakubita abaturage, abayobozi bahanwa bafatiwe muri iyo myitwarire ni bake ugereranyije n’ababikora. Hari ingero nyinshi z’abahaniwe guhutaza abaturage ariko ni ingingo ikwiriye gukaza umurego kuko hari abandi bacyidegembya.

Hari ingero nyinshi z’abayobozi bakora ayo makosa ariko byagera mu nzego z’ibanze, bagasya batanzitse. Gusa ku rundi ruhande, abaturage nabo ntibahwemye kwivuna abo bayobozi, aho hari igihe nabo bafatana mu mashati, bakagandagurana.

Biterwa n’iki?

Kuba umuyobozi yakubita umuturage, byaturuka ku kuba we yiyumva nk’umutware cyangwa se umutegetsi. Iyo gitifu akiyobora nka sous-chef runaka mu gihe cya cyami, nta gushidikanya ko ashobora gukubita umuturage cyangwa na we agakubitwa n’umuturage wanze kuba insina ngufi icibwaho urukoma.

Umuyobozi w’umunyenda nini n’umuryi wa ruswa nta na rimwe atazatana mu mitwe n’abo ayobora. Igihe bamubwije umunwa ntiyumve, hari aho bizasaba ko bitabaza ubundi buryo nk’urwamo rwa za kalacinikovu kugira ngo ave ku izima.

Umwanditsi Chinua Achebe mu gitabo cye A Man of the People (1966), agaragaza umuturage witwa Odili akubitwa na Minisitiri w’Umuco, Mr Nanga cyangwa se Chief Nanga. Nta yindi mpamvu yashamiranyije aba bombi, ni ukwiremereza kwa Minisitiri Nanga utarashakaga ko hari uwo bahangana mu matora. Mu bindi bapfaga ni ukumutwara inshoreke ye Elsie ndetse no gukundana n’umukobwa yashakaga kubana na we, Edna.

Indi mpamvu yabitera ni abaturage babaye ba ndabyemeye, bazi ko gukubitwa n’umuyobozi nta zindi nzego bagana cyangwa se bakabyanga babireba cyane ko hari n’igihe bavuga bati “ Uwo ndega ni we ndegera.” Aha byumvikana kenshi abaturage bagira bati “ Aha, wamurega he? Uriya ni uw’ibukuru, arica agakiza, ni kibamba…”

Hari kandi n’abayobozi bafite ububasha bitazwi aho babuvana. Uzasanga barazambaguje abaturage, uvuze agakubitwa, akamburwa ibye. Ntibyumvikana uko Gitifu w’Umurenge afungisha umuturage uvuga ko yamutwariye umugore.

Aba bayobozi akenshi izo mbaraga zabo baziha no ku matsinda y’ababegereye ku buryo nabo usanga babaye abatware. Abaturage bati “ Uriya ni inshoreke y’umuyobozi umuvuzeho waba ushatse kwikoraho.” Ni ingingo ituma n’imyanya ihabwa bamwe iba yagendeye no ku wabashije kwitwara neza mu buriri iyo arimo ashimisha umutegetsi.

Hari n’abaturage bakubitwa ngo bigize ba nyirandabizi. Umuturage ujya mu nama akabaza ibitagenda, uwo ni mubi ku muyobozi. Hari abakunda ababashimagiza, bababwira ko ari ibitangaza, ko nta bibazo bihari. Ubigaragaje agafatwa nk’udakunda aho atuye, ko ahubwo buriya wasanga ari n’Ikigarasha.

Biratangaje kumva aho umuturage avuga ko ubuyobozi bwavuze ko butazamuha icyemezo na kimwe azira gutanga ibitekerezo by’uko abona ibintu. Uwo iyo umuyobozi amufatishije,agabana imigeri, amakofe n’ibindi byo kumwumvisha.

Uretse gukubita abaturage ku mubiri, hari abayobozi bakubita abaturage no mu bitekerezo. Hari ingero z’ababuze ababo kubera ko bashatse guhangara umuyobozi. Umuturage gitifu yatwariye umugore, yavuga agakubitwa akanafungwa, nta kindi asigara yibaza cyangwa ngo akore, aba yakomeretse ku mutima.

Umuturage wimwe serivisi kuko atatanze akantu, umuti w’ikaramu, cyangwa atakoze umuti, ntibikuraho ko ya serivisi atakiyikeneye.

Abayobozi bakwiye kumenya iki?

Niba koko abayobozi bemera amahame ya demukarasi, ntibakwiriye guhutaza abaturage kubera ibitekerezo byabo, ahubwo nibaberekere. Hakwiriye kubahwa urusobe rw’ibitekerezo ku ngingo zose. Niba bumva ko iyo bakoresheje bakwihanganirwa n’ababakuriye, nibihanganire n’abaturage akenshi baba badasobanukiwe neza n’ibyo basabwa gukora.

Nihakomeze kugira igikorwa mu guhwitura abayobozi bakubita abaturage. Ibi bizatuma umubare w’abazira iyi myitwarire ugabanuka kandi abayobozi bagaragare mu baturage nk’ababerekera aho kuba abatware n’abategetsi bagera mu gace runaka abaturage bakadagadwa, bakambara amakoboyi akomeye ngo abarinde inkoni.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

8 Responses

  1. Abayobozi bakubita abaturage: Igurukanye umutanyu niyo iba yarayamaze
    Rwose umuyobozi ugikubita abaturage uwo ntazi ibyo akora.Ngo utazi icyo se akunda akubita amabuno ya nyina.Nange ngire nti ngo utazi icyo PREZIDA akunda akubita umuturage.Abayobozi bakifitemo umutima wo gukubita abaturage bakwiye kubicikaho.

  2. Abayobozi bakubita abaturage: Igurukanye umutanyu niyo iba yarayamaze

  3. Abayobozi bakubita abaturage: Igurukanye umutanyu niyo iba yarayamaze
    Benanabobayoboz barahari cyane, Nkaho irusizi Inspecter wa Mineduc yatutse akandagaza akanakubita abanyeshuri ngo nuko badatebeje amashati

    1. Abayobozi bakubita abaturage: Igurukanye umutanyu niyo iba yarayamaze
      Nshaka umukobwa cg umugore Uzi gukorera amafrw .afite 28-35years .atari mugufi knd ataritukuje .+250788330815(wtspp only)

    2. Abayobozi bakubita abaturage: Igurukanye umutanyu niyo iba yarayamaze
      Nshaka umukobwa cg umugore Uzi gukorera amafrw .afite 28-35years .atari mugufi knd ataritukuje .+250788330815(wtspp only)

    3. Abayobozi bakubita abaturage: Igurukanye umutanyu niyo iba yarayamaze
      Nshaka umukobwa cg umugore Uzi gukorera amafrw .afite 28-35years .atari mugufi knd ataritukuje .+250788330815(wtspp only)

    4. Abayobozi bakubita abaturage: Igurukanye umutanyu niyo iba yarayamaze
      Nshaka umukobwa cg umugore Uzi gukorera amafrw .afite 28-35years .atari mugufi knd ataritukuje .+250788330815(wtspp only)

  4. Abayobozi bakubita abaturage: Igurukanye umutanyu niyo iba yarayamaze
    Benanabobayoboz barahari cyane, Nkaho irusizi Inspecter wa Mineduc yatutse akandagaza akanakubita abanyeshuri ngo nuko badatebeje amashati

Leave a Reply to JUSTIN Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *