G7vcpCOXoAAhoE4

ADEPR yasengeye abagore kuba abashumba 

Itorero ADEPR rimaze imyaka 85 ryumvwa mu Rwanda, ryafashe icyemezo cy’amateka cyemerera abagore kuba Abapasiteri, ibintu bitari byigeze biba kuva ryashingwa.

Ku wa Kabiri, tariki 9 Ukuboza 2025, ni bwo abagore 15 ba mbere batorewe ku mugaragaro inshingano z’Ubushumba. Na mbere y’iki cyemezo, abagore bari bemererwa imirimo nka Mwalimu, kuyobora amakorali, cyangwa gukorera mu nzego zitandukanye z’itorero, ariko ntibemererwaga kuba Abapasiteri.

Ni icyemezo cyashingiye ku mpinduka zitandukanye ziri gukorwa ku buyobozi bwa Rev. Isaie Ndayizeye, wegamiye ku kwagura amahirwe y’abagore n’impinduka mu miyoborere y’Itorero.

ADEPR yanyujije ubutumwa ku rukuta rwayo rwa X ivuga ko “ku nshuro ya mbere mu mateka umugore ahawe inshingano za gishumba”, yongeraho ko muri gahunda irimo gukomereza mu turere twose kugeza ku wa 18 Ukuboza, 33% by’abazasengerwa bazaba ari abagore.

Mu kiganiro Rev. Ndayizeye aheruka kugira, yibukije ko ibikorwa by’izi mpera z’umwaka bifite insanganyamatsiko ebyiri: kwizihiza imyaka 85 ADEPR imaze, no kwimika abapasiteri bashya barimo n’abagore.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

One Response

  1. buriya se na kilizia bazayihindurira icyerekezo cg Advantiste?ADEPR yaragiwe n’abalinzi b’impunyi {imbwa z’ibiragi}ntiyamenya igihe yagendererewe

Leave a Reply to Murego Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *