akarere_ka_rubavu_ni_ko_konyine_kitabye_pac_mu_ntara_y_iburengerazuba-284f4-8cba8

Akarere ka Rubavu ku isonga y’utwugarijwe n’igwingira mu bana

Mu bipimo byafashwe mu cyumweru cyahariwe ubuzima bw’umwana n’umubyeyi mu mwaka ushize wa 2024, akarere ka Rubavu kaje ku mwanya wa mbere mu turere 9 twagaragayemo ikibazo cy’igwingira n’imirire mibi mu bana, gakurikirwa n’aka Nyabihu twombi two mu ntara y’ Uburengerazuba.

Raporo y’ikoreshwa ry’ingengo y’imari yo muri Nyakanga–Nzeri y’umwaka w’ingengo y’imari wa 2024/25 igaragaza ko muri gahunda yo kugabanya imirire mibi mu bana bari munsi y’imyaka 5, abana 4,712 ku bana 5,221 bari bafite ikibazo cy’imirire mibi aribo bafashijwe binyuze muri gahunda yo guhabwa amata.

N’ubwo bigaragara ko ibibazo birebana n’imirire n’igwingira mu bana byakomeje kwitabwaho binyuze muri gahunda zitandukanye, ibipimo u Rwanda rwifuza ntibiragerwaho kuko ishusho rusange y’aho uturere n’intara bihagaze ku bijyanye n’igwingira, yagaragaje ibipimo ku rwego rwa buri karere, intara n’Umujyi wa Kigali yagaragaje ko akarere ka Rubavu ariko kari ku mwanya wa mbere n’ijanisha rya 32.6 % kagakurikirwa n’akarere ka Nyabihu gafite 31.6 % mu kugira abana bagaragaweho n’ikibazo cy’imirire mibi.

Mu ngendo abadepite bagize Komisiyo y’ imibereho y’abaturage bagirira mu turere twagaragayemo ikibazo cy’imirire mibi, Hon. UWAMARIYA Veneranda wari mu karere ka Rubavu yavuze ko barimo gukora igenzura mu ngo mbonezamikurire abana barererwamo ndetse no mu bigo nderabuzima, mu rwego rwo kureba ibibazo bahura na byo bituma batita ku bana uko bikwiye

Yagize ati: “Ubungubu turi mu igenzura turimo kureba impamvu abana barererwa mu ngo mbonezamikurire bahura n’igwingira, ingamba n’imbogamizi zituma hakigaragara iki kibazo kugira ango tumenye uko gihagaze, hanyuma tuzagaragaze icyakorwa kugi rango kiranduke burundu…icyifuzwa ni uguca burundu igwingira n’imirire mibi mu Rwanda”.

Umuyobozi w’akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe imbireho myiza y’abaturage, Ishimwe Pacifique, yavuze ko icyizere gihari ko iki kibazo cy’imirire mibi n’igwingira mu bana kizaranduka burundu ku bufatanye n’ababyeyi ndetse n’inzego zose bireba ziganjemo n’abafatanyabikorwa.

Ati: “Ubu dufite abana turimo gukurikirana, 38 barwaye ni ukuvuga 30 bari mu muhondo na 8 bari mu mutuku, ariko kugeza ubu twakoze isizuma ndetse dufata n’umwanya wo gupima abana bose urugo ku rundi tumenya impamvu zibitera maze bituma dufata ingamba zifatika. Bivuze ko dutatanyije n’abafatanyabikorwa byashoboka ko twarandura igwingira burundu kuko tuvuga ibi tuvuye kuri 600 mu mwaka ushize.”

Muri gahunda ya NST1, Guverinoma yari yihaye intego yo kugabanya igwingira n’imirire mibi ku bana bato ku gipimo cya 19% mu mwaka wa 2024, ariko ibi ntibyagezweho aho mu mwaka wa 2024 ibipimo byashyizweho na Banki y’Isi kugira ngo bigaragaze ubushobozi bw’abantu mu gihugu bushingiye ku burezi, ubuzima n’imibereho rusange (Human Capital Index) byashyize u Rwanda ku mwanya wa 160 ku bihugu 174 bigaragaza igipimo kiri hejuru cy’igwingira.

Mu mwaka wa 2020, ku Isi habarurwaga abana barenga miliyoni 149 bafite ikibazo cy’igwingira, muri bo abarenga 40% bari abo ku mugabane wa Afurika.

Ubushakashatsi bwa gatandatu ku bwiyongere n’ubuzima bw’abaturage mu Rwanda (Rwanda Demographic and Health Survey 2019–2020) bukorwa buri myaka itanu, bwagaragaje ko igipimo cy’igwingira mu bana bari munsi y’imyaka itanu cyari kuri 33,1%.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

One Response

  1. Ese Ahandi lndahiro iba: URYA NABI UKIVUZA MENSHYI, naho aba bo ngo Bari Gukurikirana Abameze Nabi! Ahaa, Ariko Uwamariya Veneranda ko Bari Bamutungiye Urutoki rw’Aho Leta Yashoye Akayabo mu Mudugudu w’icyitegerero w’aho bita Muhira, mu Murenge wa Rugerero-Rubavu, Abahatujwe mu kwa7/2023 bagasanganizwa Cooperative y’inkoko hafi 8000, ngo zizabarindire Abana Imirire Mibi, babone n’lgishoro, None byibereye bya bantu4 cg5 mu bo ba NYAKUBAHWA bishiriyeho ngo ni ba Chef biyo Coopérative, Hamwe n’abandi batazwi, none ngo lmirire Mibi, Ariko se Harabur’lki ngo RCA lkore lgenzura lgaruze lbya Rubanda, n’uje, Ntiyegerq Abaturage ngo abone Amakuru, y’izo NKOKO icyo zamariye Abo Baturage, Ngayo nguko.

Leave a Reply to Maniriho Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *