Amaturo mu madini n’amatorero

Mwirinde, hatagira umuntu ubanyagisha ubwenge bw’abantu n’ibihendo by’ubusa bikurikiza imihango y’abantu, iyo bahawe na ba sekuruza ho akarande, kandi bigakurikiza imigenzereze ya mbere y’iby’isi bidakurikiza Kristo.
(Abakolosayi 2:8)

Ikibazo cy’amaturo mu madini n’amatorero ntabwo ari icy’uyu munsi. Cyahozeho uhereye kera. Abitwa ko bari abatekamutwe bahozeho uhereye kera. Hano Paulo arigukangura itorero ryo mu ba Kolosayi kubirinda. Aravuga ko imigenzo abantu basabiraho amaturo ntabwo ari iya Kristo. Gato ngo dutangire iki, ubundi ngo dutangire iki, ubundi kiriya.

Ndi umushumba ariko ibyo mbwira abantu kubigendera gacye. Rimwe nigeze kuzamura igisecye cy’amaturo ngisengera, Imana Irambwira iti:” Mubyo uzitondera mu murimo wanjye, uzitondere amaturo kuko nzabibabaza.” Iti:” Aya maturo ntabwo ari amafaranga, ni ibyuya by’amaraso abana banjye bantambiye.”

Nezezwa n’impumuro y’ubwitange bwabo bwuzuye urukundo no kwizera. Uzayakoreshe mubyejejwe kandi binezeza. Wirinde kuyakoresha ikitahesha agaciro ukwigomwa abo bana banjye bagaragaje.

Nsobanukirwa ko gutanga kutarimo urukundo no kwigomwa, si igitambo. Ni nko gutanga ibyo udakeneye, cyangwa ibisigazwa. Ibyo, Imana ntijya ibyakira.

Niba ushaka guha Imana, hakwiye ishyaka ryo gutanga risunitswe n’Umwuka Wera kubera urukundo rwayo rugusunika kubikora. Ntugomba gusunikwa n’amagambo y’abantu, ugatanga wigura ngo udakubitwa, cyangwa ngo usunike Imana kugusubiza.

Imana ntiri mu iduka , icuruza umugisha, ngo n’utanga gutya uzabona gutya. Oya, ireba imbere mu mutima utanga. Ihesha umugisha umutima, ntireba igikorwa. Niyo mpamvu yavuze ko yishimira kumvira kuruta ibitambo.

Igitambo cyawe ntacyo kivuze, ahubwo umutima utambye niyo ireba. Niba utambye uri kugura, wahombye, ariko niba utambye uri kuramya, cyakiriwe. Menya ko gutanga ni kimwe n’igitambo cyawe kwakirwa n’ikindi. Bimaze iki gutanga ikitazakirwa n’uwo uhaye? Banza usuzume umutima wawe mbere yo gutanga.

Hari abatanga ibyo bibye, abandi bagasonzesha ingo zabo ngo bariguha Imana, abandi bagatanga batabishaka, abandi bakabikorana ubwibone ngo babarebe, n’abandi bakabikora buzuye Umwuka Wera, biyejeje, babisengeye, binginze Imana ngo yishimire ibyo batanze, kandi bakabikora mu ibanga. Abo nibo Imana yishimira, Ikanakira ibitambo byabo.

Abo ntibategereza ko gahunda yo gutanga igera, bazi icyo gukora. Ntibateze kuzabura icyo gutanga kuko Imana iziko nabo baziko ibyo batunze atari ibyabo bonyine, ahubwo babisangira n’Imana.

Rero nkwifurije umutima utanga ukunze, nkakuburira kwirinda gukora ibyo utayobowe n’Umwuka wa Kristo.

Shalom, Pastor Christian

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

One Response

  1. Amaturo mu madini n’amatorero
    Mbega ikinyarwanda kiri aho!
    Ururimi rwacu ruri mu marembera haba mu kuruvuga no kurwandika.
    Nimutabare hajyeho ingando zo kurwigisha bahereye kuri abo bavugabutumwa n’abanyamakuru.

Leave a Reply to Mparambo Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *