5HUWM5WPD5EBNN77RR3QQ3ZRGI

Amerika n’ibihugu by’i Burayi bokeje RDF na AFC/M23 igitutu 

Leta Zunze Ubumwe za Amerika na bimwe mu bihugu byo ku mugabane w’u Burayi, byashyize igitutu ku mutwe wa AFC/M23 n’Ingabo z’u Rwanda bishinja kuwushyigikira, bisaba impande zombi “guhagarika by’ako kanya” ibitero muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Usibye Washington, abandi bifatanyije na yo mu gushyira igitutu ku Rwanda na AFC/M23 barimo Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, u Budage, u Bubiligi, u Bwongereza, u Bufaransa, u Buholandi, Denmark, u Busuwisi na Suède.

Kuva mu ntangiriro z’icyumweru gishize imirwano ikomeye yongeye kubura muri Kivu y’Amajyepfo hagati ya AFC/M23 n’ihuriro ry’ingabo za Leta ya RDC ririmo FARDC, Ingabo z’u Burundi, FDLR na Wazalendo.

Izo nyeshyamba ziyobowe na Gen. Sultani Makenga nyuma y’icyumweru kirenga zirwana n’ingabo zo ku ruhande rwa Leta ya Kinshasa, zashoboye kwigarurira ibice bitandukanye birimo n’Umujyi wa Uvira wa kabiri munini muri Kivu y’Amajyepfo zagezemo ku mugoroba wo ku wa Kabiri tariki ya 9 Ukuboza.

Intambara ikomeje guca ibintu mu burasirazuba bwa Congo Kinshasa, mu gihe ku wa Kane w’icyumweru gishize Perezida Félix Antoine Tshisekedi w’iki gihugu yasinyanye amasezerano y’amahoro na mugenzi we Paul Kagame w’u Rwanda.

Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’ibihugu by’i Burayi mu itangazo rihutiweho basohoye, bavuze ko bafite “impungenge z’ubushyamirane bukomeje kubera hafi y’u Burundi”, bashimangira ko ibi bishobora gutuma akarere kose gahungabana.

Aba basabye AFC/M23 n’Ingabo z’u Rwanda guhagarika ibikorwa byo gutera ingabo zihanganye n’uriya mutwe, bati: “Turasaba AFC/M23 n’Ingabo z’u Rwanda (RDF) guhita bahagarika operasiyo zabo zo kugaba ibitero mu burasirazuba bwa Congo, by’umwihariko muri Kivu y’Amajyepfo ndetse tukanasaba RDF kuva ku butaka bwa Congo.”

Itangazo ruhuriweho na biriya ryasohowe na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Amerika kandi risaba AFC/M23 “gusubira mu birindiro byayo ikanashyigikira ibikubiye mu magame shingiro” yo na Leta ya Congo Kinshasa basinyaniye i Doha muri Qatar.

Ibyo bihugu byanagaragaje impungenge zo kuba iriya ntambara ikomeje gukoreshwamo “drone z’ubwiyahuzi”, bigaragaza ko ikoreshwa ryazo ryerekana ititumba rikomeye muri ariya makimbirane riteje ibyago abaturage.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Ese kuki iyo Ingabo za Leta ya Congo , Wazalendo n’abarundi iyo bishe abaturage ibyo bihugu by’ iburayi n’ America bitabotsa igitutu

Leave a Reply to Sarathiel Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *