M23 yigaruriye umujyi wa Uvira, hafi y’umupaka n’u Burundi, ku itariki ya 10 Ukuboza, nyuma y’iminsi mike Perezida wa RD Congo, Felix Tshisekedi na Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, bahuye na Perezida Donald Trump i Washington bagashyira umukono ku masezerano agamije kugarura amahoro.
Nyuma y’uko umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Marco Rubio, avuze ko ibikorwa by’u Rwanda mu burasirazuba bwa Congo binyuranyije n’amasezerano y’amahoro, M23 mu cyumweru gishize yemeye kuva muri Uvira kugira ngo ibiganiro by’amahoro bihabwe amahirwe.
Umuyobozi mukuru muri Amerika yavuze ko mu gihe abarwanyi benshi mu barwanyi ba M23 bavuye muri Uvira ubwayo, Washington “ntiyanyuzwe” kuko uyu mutwe utavuyemo burundu.
Uyu muyobozi yagize ati: “Habayeho kugenda, ariko ntitwumva ko mu by’ukuri bigeze ku kurekura burundu umujyi. Turizera ko M23 ikomeje guhagarara hirya no hino mu nkengero z’umujyi.”
Ku wa Kabiri, abaturage babiri babwiye Ibiro Ntaramakuru Reuters ko bamwe mu barwanyi ba M23 bagumye muri Uvira bambaye gipolisi aho kwambara imyenda ya gisirikare.
Umuturage umwe yavuze ko urusaku rw’amasasu rwumvikanye mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri ushize ruva mu misozi ireba agace ka Kalundu.




2 Responses
abo banyamerika ko batarava muri Irak?
abo banyamerika ko batarava muri Irak? isi nta mbabazi ugira koko