Kuri uyu wa Kabiri, Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika yimuye abakozi badakenewe cyane n’imiryango yabo iri mu bihugu bitandatu harimo na Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE). Ni nyuma y’uko Iran irashe kuri Ambasade ya Amerika i Riyadh.
Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu zibarizwamo imijyi ibiri yari igezweho ku Isi muri iki gihe, Dubai na Abu Dhabi, kandi zikaba zimaze igihe kinini zifatwa nk’ahantu hatekanye kurusha ahandi mu Burasirazuba bwo Hagati, na zo zisanze mu ntambara ya Iran na Amerika/Israel. Iyi mijyi ni imwe mu yibasiwe n’ibitero byo kwihorera bya Iran.
Ibindi bihugu byibasiwe na Iran ni Bahrein, Irak, Jordan, Kuwait na Qatar.
Hagati aho, ibitero byo mu kirere byibasiye ibirindiro by’igisirikare cyo mu kirere mu majyepfo y’uburasirazuba bwa Iran byahitanye nibura ingabo 13 za Iran, nk’uko ibitangazamakuru byaho byatangaje.
Ibiro Ntaramakuru Tasnim n’ikinyamakuru Hammihan gisohoka buri munsi byatangaje ko hari igitero cyagabwe i Kerman, ku birometero 800 mu majyepfo y’uburasirazuba uvuye mu murwa mukuru wa Iran, Tehran. Ibirindiro by’ingabo zo mu kirere bya Kerman bizwiho kubika kajugujugu za gisirikare.
Mbere yaho, Iran yari yarashe Ambasade ya Amerika mu murwa mukuru wa Arabia Saoudite ikoresheje drone mu rukerera rwo kuri uyu wa Kabiri mu gihe ikomeje kugaba ibitero hirya no hino mu karere, mu gihe kandi Amerika na Israel byibasiye Iran n’ibitero by’indege, aho Perezida Donald Trump yavuze ko ari intangiriro y’intambara ishobora kumara ukwezi.




2 Responses
Ese Umuryango mpuzamahanga ko ntacyo uvuga,ubukwe bw,uburayi na human light n,indi miryango ko ntacyo bivuga.Urukiko mpananabyaha rwo mu buhorandi se rwo rwabuze icyo gukora?Afrika yo ubu nihagira ikiba ngo bafatirwe ibihano inkunga zihagarikwe.Narumiwe koko Harakabaho isi irangwa no gukandamiza Afrika yigenga.
ko mbona ntaho mwavuze ko amerika iri gucyura abantu bayo se?
ntago muri abanyanwuga