Burundi: Bahangayikishije n’imyitozo ya gisirikare n’imbunda bihabwa abinjira mu Mbonerakure

Abaturage bo mu Ntara ya Kirundo bashinja bamwe mu bayobozi babo gutegura no guha imyitozo ya gisirikare urubyiruko rw’Imbonerakure, ibi ngo bibereka ko hari intambara irimo gutegurwa.

Bavuga ko ushinzwe iperereza muri iyi Ntara hamwe n’umushinjacyaha mukuru aribo bahaye Imbonerakure imbunda mu ijoro ryo ku Cyumweru tariki ya 8 Ukuboza, mu duce tubiri zatorezwagamo muri iyi Ntara ya Kirundo.

Bavuga ko muri iryo joro babonye Olivier Nibitanga, ushinzwe iperereza n’umushinjacyaha Gérard Niyokindi hamwe na perezida w’abogoshi batwaye imbunda bagana ku musozi wa Gaharata muri Komini Kirundo Rural aho Imbonerakure zatorezwaga.

Uyu muturage aganira na Radiyo RPA, yagize ati “Mu ijoro ryo ku Cyumweru umuyobozi mukuru w’iperereza Olivier Nibitanga hamwe na Gérard Niyokindi baherekejwe na Perezida w’ishyirahamwe ry’abogoshi bambutse bagana mu kigo cy’amahugurwa cya Gaharata. Ni ahagana saa 18:30 na 19:00, izo Mbonerakure zitegura intambara bazizaniye imbunda 16”.

Yakomeje avuga ko izi mbunda zije ziyongera ku zindi ngo kuko igikorwa cyo kwinjiza no gutoza imbonerakure nshya gikomeje. Ibiribwa n’ibindi nkenerwa izi Mbonerakure ngo zikaba zibihabwa n’ubuyobozi bwa Komini.

Ati “Ibirebana n’ibiribwa izi Mbonerakure zirya ni umuceri uturuka ku biro bikuru bya CNDD-FDD mu Ntara ya Kirundo, zirya kandi ibishyimbo byakusanyijwe mu baturage bikabikwa kuri komini. Barya saa sita kuko nijoro bataha mu ngo zabo”.

Umuyobozi w’Intara, Jeannette Kangoro ubwo yabazwaga kuri aya makuru yavuze ko iby’iyo myitozo ntacyo abiziho, ko nyuma yo gukora iperereza aribwo azagira icyo abitangazaho.

Mu kwezi gushize abaturage bavuze ko ku musozi wa Ndago, Komini Kinyinya, Intara ya Ruyigi n’uwa Nyabitsinda na Gisuru, naho Imbonerakure zahakoreraga imyitozo, ibintu bavuga ko bibahangayikishije. Ati “Ibyo bikorwa byo ku wa Gatanu byari bigamije gutera ubwoba abatavuga rumwe na Leta, bari bakambitse mu murima w’insina”.

Kuva mu 2015, ibikorwa by’Imbonerakure byakunze kugarukwaho cyane muri raporo z’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu, aho zishinjwa guhutaza abatavuga rumwe na Leta y’u Burundi, gusa ku ruhande rwa Leta ikabihakana.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Burundi: Bahangayikishije n’imyitozo ya gisirikare n’imbunda bihabwa abinjira mu Mbonerakure
    Igihugu gifite uburenganzira bwo gukoresha abaturage bacyo mu kwirinda. None se ubugande bugiye kwinjiza abasore 4000 mu gisilikare , ntibuzaruha intwaro? Nta gihugu na kimwe ku isi kidakoresha ” imbonerakure ” zacyo! Ikibazo ni abaturage bikekamo ubuswa.

  2. Burundi: Bahangayikishije n’imyitozo ya gisirikare n’imbunda bihabwa abinjira mu Mbonerakure
    Igihugu gifite uburenganzira bwo gukoresha abaturage bacyo mu kwirinda. None se ubugande bugiye kwinjiza abasore 4000 mu gisilikare , ntibuzaruha intwaro? Nta gihugu na kimwe ku isi kidakoresha ” imbonerakure ” zacyo! Ikibazo ni abaturage bikekamo ubuswa.

Leave a Reply to mugisha john Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *