Burundi: Perezida Pierre Nkurunziza yapfuye

Pierre Nkurunziza wari Perezida w’u Burundi yitabye Imana ku itariki 08 Kamena 2020 azize indwara y’umutima nk’uko bimaze gutangazwa na Guverinoma y’u Burundi.

Pierre Nkurunziza ku myaka 56, yari yakiriwe mu Bitaro bya Karusi guhera ku cyumweru, aho ubuzima bwe bwari mu kaga nk’uko amakuru yizewe agera ku rubuga SOS Medias Burundi yemeza ko n’umuryango we wugarijwe n’indwara.

Naho undi mu bagize Guverinoma y’u Burundi utifuje ko amazina ye ashyirwa ahagaragara yari yatangaje ko Nkurunziza yoherejwe muri ibi bitaro nyuma yo kugira ikibazo ariko ubuzima bwe butari mu kaga.

Yagize ati: “Hari ibanga rikomeye kuri iyi ngingo muri guverinoma. Ariko, nabizeza ko ubuzima bwe butameze nabi. Ko ubuzima bwe butari mu kaga. Kuri icyo nizeye neza icyo mbabwira.”

Ibi bitaro bya Karusi byakiriye Perezida Nkurunziza byatangiye imirimo yabyo mu 2014 bikaba ari ibitaro bizwiho ubushobozi.

Amakuru akomeza gushyirwa ahagaragara aravuga ko kuri uyu wa Mbere itsinda ry’abaganga bane ryageze ahaherereye ibi bitaro riturutse i Bujumbura.

Ni itsinda ryari rigizwe n’abaganga babiri baturutse muri bitaro byigenga bizwi nka Kira Hospital, impuguke gusubiza mu buzima umuntu wasaga nk’upfuye (spécialiste) zaturutse mu Bitaro byitiriwe Umwami Khaled n’impuguke mu ndwara zifata mu mara wavuye mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe ubuvuzi rusange, INSP.

Umuryango waba wugarijwe na Coronavirus?

Amakuru arakomeza avuga ko hari abandi bantu bo mu muryango wa Perezida Nkurunziza barwaye, bashobora kuba barafashwe na Coronavirus. Umwe mu begereye uyu muryango ati: “Mama wa perezida amerewe nabi cyane. Ari mu Bitaro bya Ngonzi. Mushiki we nawe ararwaye.”

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu ushize, umuganga mukuru w’Ibitaro bya Ngozi akaba yarahamagawe ngo ajyane ibyuma bitanga umwuka (Bombonnes) ahitwa Buye, ahatuye umuryango wa Nkurunziza. Uyu ngo akaba yaratunguwe no guhabwa ayo mabwiriza mu gihe nyina wa Nkurunziza arimo gukurikiranwa i Ngozi nk’uko umwe mu babikurikiranira hafi yabitangaje.

Nkurunziza yaherukaga kugaragara mu ruhame kuwa Gatandatu ubwo yari aha hantu hitwa Buye aho yari yitabiriye amarushanwa ya Volleyball yamwitiriwe.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

12 Responses

  1. Burundi: Perezida Pierre Nkurunziza yapfuye
    R.I.P,ntakundi urupfu ruramutwaye,iyo umunsi wageze ntawurisimbuka

  2. Burundi: Perezida Pierre Nkurunziza yapfuye
    R.I.P,ntakundi urupfu ruramutwaye,iyo umunsi wageze ntawurisimbuka

  3. Burundi: Perezida Pierre Nkurunziza yapfuye
    Leta yu Rwanda igomba gukora ibishoboka byose umubano mwiza hagati ya barundi naba nyarwanda ukagaruka. Twagombye kubana nkabavandimwe. Dusangiye umuco, amateka menshi, nahazaza. Nitabishobora izaba ireba hafi cyane, nkuwo nyakwigendera.

  4. Burundi: Perezida Pierre Nkurunziza yapfuye
    Leta yu Rwanda igomba gukora ibishoboka byose umubano mwiza hagati ya barundi naba nyarwanda ukagaruka. Twagombye kubana nkabavandimwe. Dusangiye umuco, amateka menshi, nahazaza. Nitabishobora izaba ireba hafi cyane, nkuwo nyakwigendera.

  5. Burundi: Perezida Pierre Nkurunziza yapfuye
    Leta yu Rwanda igomba gukora ibishoboka byose umubano mwiza hagati ya barundi naba nyarwanda ukagaruka. Twagombye kubana nkabavandimwe. Dusangiye umuco, amateka menshi, nahazaza. Nitabishobora izaba ireba hafi cyane, nkuwo nyakwigendera.

  6. Burundi: Perezida Pierre Nkurunziza yapfuye
    Leta yu Rwanda igomba gukora ibishoboka byose umubano mwiza hagati ya barundi naba nyarwanda ukagaruka. Twagombye kubana nkabavandimwe. Dusangiye umuco, amateka menshi, nahazaza. Nitabishobora izaba ireba hafi cyane, nkuwo nyakwigendera.

  7. Burundi: Perezida Pierre Nkurunziza yapfuye
    Leta yu Rwanda igomba gukora ibishoboka byose umubano mwiza hagati ya barundi naba nyarwanda ukagaruka. Twagombye kubana nkabavandimwe. Dusangiye umuco, amateka menshi, nahazaza. Nitabishobora izaba ireba hafi cyane, nkuwo nyakwigendera.

  8. Burundi: Perezida Pierre Nkurunziza yapfuye
    Leta yu Rwanda igomba gukora ibishoboka byose umubano mwiza hagati ya barundi naba nyarwanda ukagaruka. Twagombye kubana nkabavandimwe. Dusangiye umuco, amateka menshi, nahazaza. Nitabishobora izaba ireba hafi cyane, nkuwo nyakwigendera.

  9. Burundi: Perezida Pierre Nkurunziza yapfuye
    Leta yu Rwanda igomba gukora ibishoboka byose umubano mwiza hagati ya barundi naba nyarwanda ukagaruka. Twagombye kubana nkabavandimwe. Dusangiye umuco, amateka menshi, nahazaza. Nitabishobora izaba ireba hafi cyane, nkuwo nyakwigendera.

  10. Burundi: Perezida Pierre Nkurunziza yapfuye
    Leta yu Rwanda igomba gukora ibishoboka byose umubano mwiza hagati ya barundi naba nyarwanda ukagaruka. Twagombye kubana nkabavandimwe. Dusangiye umuco, amateka menshi, nahazaza. Nitabishobora izaba ireba hafi cyane, nkuwo nyakwigendera.

Leave a Reply to Bizimana audace Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *