Gen Ndayishimiye yavuze impamvu Leta ayoboye itashyinguje Buyoya mu cyubahiro

Perezida w’u Burundi, Gen Evariste Ndayishimiye, yavuze ko impamvu leta y’igihugu cye yanze gushyinguza mu cyubahiro Pierre Buyoya ari uko yafatwaga nk’imfungwa, bityo Leta ikaba nta bubasha imufiteho.

Ku wa Kabiri tariki ya 29 Ukuboza ni bwo Buyoya wabaye Perezida w’u Burundi mu bihe bitandukanye yashyinguwe i Bamako mu gihugu cya Mali, nyuma y’ibyumweru bigera kuri bibiri aguye i Paris mu Bufaransa.

Nta mutegetsi w’u Burundi wigeze atanga ubutumwa bufata mu mugongo umuryango wa Nyakwigendera Pierre Buyoya, yemwe ntiyanashyinguwe mu cyubahiro nk’uko abayoboye kiriya gihugu bose babikorewe.

Pierre Buyoya yitabye Imana mu gihe Urukiko rw’Ikirenga rw’u Burundi rwaherukaga kumukatira igifungo cya burundu, nyuma yo kumuhamya kugira uruhare mu rupfu rwa Melchior Ndadaye na we wayoboye u Burundi.

Mu kiganiro Perezida Ndayishimiye yagiranye n’Itangazamakuru ndetse n’abaturage, yavuze ko Leta y’u Burundi nta bubasha yari igifite kuri Buyoya nyuma yo gukatirwa, ikaba impamvu itamushyinguje mu cyubahiro nk’abamubanjirije.

Ndayishimiye yagize ati: “Umuryango wa Petero Buyoya warambajije uti ‘nta kuntu yacyurwa agashyingurwa mu Burundi’? Nanjye ndabasubiza nti ‘Umurundi wese afite uburenganzira bwo gushyingurwa aho ibisekuruza bye biri’. Uwaciriwe urubanza agahamwa n’icyaha leta nta nshingano iba ikimufiteho, hasigara umuryango we.”

Amakuru yatanzwe n’abo mu muryango wa Buyoya avuga ko leta y’u Burundi yari yemeye ko yashyingurwa muri kiriya gihugu, gusa Yanga ko ahabwa icyubahiro nk’uwayoboye igihugu.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

6 Responses

  1. Gen Ndayishimiye yavuze impamvu Leta ayoboye itashyinguje Buyoya mu cyubahiro
    Isi ni zunguruka wa muperezida we kandi akebo ugereramo abandi nawe uzakagererwamo. RIP President Pierre BUYOYA kandi famille ye n’abamukunda mwese mukomeze kwihangana.

  2. Gen Ndayishimiye yavuze impamvu Leta ayoboye itashyinguje Buyoya mu cyubahiro
    Isi ni zunguruka wa muperezida we kandi akebo ugereramo abandi nawe uzakagererwamo. RIP President Pierre BUYOYA kandi famille ye n’abamukunda mwese mukomeze kwihangana.

  3. Gen Ndayishimiye yavuze impamvu Leta ayoboye itashyinguje Buyoya mu cyubahiro
    Namwe muzapfa kdi ntimuzi naho muzagwa.Nabe nawe yashyinguwe n’Umuryango wiwe.

  4. Gen Ndayishimiye yavuze impamvu Leta ayoboye itashyinguje Buyoya mu cyubahiro
    Namwe muzapfa kdi ntimuzi naho muzagwa.Nabe nawe yashyinguwe n’Umuryango wiwe.

  5. Gen Ndayishimiye yavuze impamvu Leta ayoboye itashyinguje Buyoya mu cyubahiro
    Ijambo ryi mana riravuga ngo mureke abapfu bahambe abapfu babo ntambamvu rero

  6. Gen Ndayishimiye yavuze impamvu Leta ayoboye itashyinguje Buyoya mu cyubahiro
    Ijambo ryi mana riravuga ngo mureke abapfu bahambe abapfu babo ntambamvu rero

Leave a Reply to JEMUS BUGESERA Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *