Havumbuwe uburyo abanyamahanga bashaka gukoresha mu gukuraho Museveni

Mu gihe habura igihe kitageze ku byumweru bibiri ngo amatora rusange ya 2021 muri Uganda abe, guverinoma z’amahanga n’abashoramari b’abanyamahanga bakomeje gushinjwa kwivanga mu bibazo bya politiki by’imbere by’iki gihugu batera inkunga abatavuga rumwe n’ubutegetsi ngo bahungabanye Guverinoma iyobowe n’ishyaka NRM rya Perezida Museveni.

Kuri ubu haravugwa ubutumwa bwoherejwe kuri email bugaragaza ukuntu umushoramari w’Umunyakanada akaba n’umunyapolitiki, ayoboye ubukangurambaga bw’amahanga bugamije gushakira inkunga y’amafaranga no guhuza ingamba za politiki byo gufasha ishyaka NUP kuvana ku butegetsi Yoweri Museveni na Guverinoma ya NRM.

Uyu munyakanada uvugwa ni uwitwa Doug Ford w’imyaka 56, Wikipedia ivuga ko ari umunyemari akaba n’umunyapolitiki uyoboye Leta ya Ontario kuva ku itariki 29 Kamena 2018. Uyu abarizwa mu ishyaka PCP (Progressive Conservative Party).

Nk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru The Independent cyo muri Uganda, ngo amakuru y’ubutasi agaragaza ko mu kwezi gushize Doug Ford yavuganye kenshi n’abayobozi bo muri NUP kandi amaze iminsi akusanya amafaranga yo gutera inkunga ishyaka rya politiki ritavuga rumwe n’ubutegetsi Robert Kyagulanyi uzwi nka Bobi Wine azaba abereye umukandida mu matora.

Muri imwe muri email yavumbuwe yo ku itariki 26 Ukuboza 2020, Doug Ford yandikiye umwe mu bayobozi ba NUP, amazina ye yagizwe ibanga, asobanura neza imigambi bafite yo gukura ku butegetsi Museveni yita umunyagitugu.

Muri iyi email Doug ngo avugamo ukuntu amaze igihe akurikiranira hafi politiki ya Uganda kandi avugana kenshi n’abo bafatanyije muri Canada no mu bindi bihugu.

Ati “ Nzagerageza kuvugisha ambasade ya Uganda muri Canada, USA, u Budage no mu Bwongereza. Turatekereza ko ari cyo gihe cyo kugira impinduka muri Uganda nta yindi mikino ikipe yacu iri gutegura ingendo zimwe muri Uganda…, bamwe muri bo ni abaterankunga b’ingenzi bo muri USA…”

The Independent iravuga ko ikigaragara ari uko abanyamahanga baba bashaka gukoresha imiryango ya gikirisitu mu gucengera mu gihugu kugirango bategure imigambi yabo yo gukuraho guverinoma ya NRM.

“Turimo gushakisha amashyirahamwe meza azakira ikipe yacu muri Uganda…. Ni umuyoboro ukwiye kuba umurimo wa gikristo, itsinda ryacu rizakora ingendo kandi rikore umurimo w’ubumisiyoneri nyamara gahunda yacu ari iyo gushyigikira opposition amakarita yacu ya master cards ashobora kugera no kubikuza amafaranga muri banki iyo ari yo yose,” ibi ni ibindi bikubiye muri email ya Doug.

Iyi nkuru ikomeza ivuga ko gahunda y’aba ari ugucengera mu biturage byo muri Uganda no gukorana ibikorwa n’abaturage ari nako babatata. Bateganya kuzakorana n’umuryango Youth with Mission, umuryango mpuzamahanga ukorana n’abakorerabushake batandukanye haba mu mico n’imigenzo ufite gahunda yo gufasha sosiyete ku Isi yose. Uyu muryango rero ukaba ufite icyicaro mu Karere ka Jinja, muri Uganda, aho ukora nka YWAM Hope Land.

Ikigaragara, ngo ni uko Doug Ford yamaze gukusanya inkunga ituruka mu miryango itegamiye kuri Leta itandukanye, imiryango mpuzamahanga, abashoramari, abanyapolitiki n’abanyamakuru b’abanyamahanga.

Ku ya 27 Ukuboza 2020, umunyamakuru w’Umunyamerika ukora inkuru zicukumbuye, Amy Goodman, ukora ikiganiro Democracy Now, yandikiye umuyobozi mukuru muri NUP avuga ko yamenyeshejwe ibikorwa bya NUP na Doug Ford kandi ko yatanze umusanzu w’amafaranga y’amadorari 58.180 y’Abanyakanada (hafi miliyoni 165 Shs) n’andi 20.000 y’Abanyakanada (hafi 57 Shs ) yohererejwe uwitwa Dr. Akankwasa ubahuza na NUP.

Nk’uko email yasohotse ibivuga, abanyamahanga barateganya gushyira mu bikorwa ingamba nk’izo Abanyamerika bakoresheje mu gutsinda Donald Trump bashyigikira ihuriro rya Joe Biden. Gahunda ni ugushyigikira abatavuga rumwe n’ubutegetsi no gukoresha imbuga nkoranyambaga, YouTube, poropagande, n’imvururu kugira ngo uburengerazuba buhaguruke.

Abandi banyamahanga bavugwaho kuba inyuma ya Robert Kyagulanyi n’imiryango y’ababana bahuje ibitsina yo mu burengerazuba bw’Isi (u Burayi na Amerika).

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

4 Responses

  1. Havumbuwe uburyo abanyamahanga bashaka gukoresha mu gukuraho Museveni
    Aba peresida bomuri afurika iyobabonye ubutegetsi. babufata ngubukonde bwabase.Museveni naveho hayobore abagifite imbaraga siwegusa uzakomezakuyobora yuganda.

  2. Havumbuwe uburyo abanyamahanga bashaka gukoresha mu gukuraho Museveni
    Aba peresida bomuri afurika iyobabonye ubutegetsi. babufata ngubukonde bwabase.Museveni naveho hayobore abagifite imbaraga siwegusa uzakomezakuyobora yuganda.

  3. Havumbuwe uburyo abanyamahanga bashaka gukoresha mu gukuraho Museveni
    Ariko koko uwukunda Ouganda yakwemera ko Museveni akomeza kuyobora kiriya guhugu yaturuka he uretse ababifitemo inyungu Museveni naveho ibyo yakoze biragije

  4. Havumbuwe uburyo abanyamahanga bashaka gukoresha mu gukuraho Museveni
    Ariko koko uwukunda Ouganda yakwemera ko Museveni akomeza kuyobora kiriya guhugu yaturuka he uretse ababifitemo inyungu Museveni naveho ibyo yakoze biragije

Leave a Reply to mosesse Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *