Huye:Polisi yishe irashe umujura wibaga insinga z’amashanyarazi

Mu ijoro ryacyeye mu Murenge wa Ruhashya mu Karere ka Huye, Polisi yarashe uwitwa Nzarubara Emmanuel wari ukurikiranweho ubujura bw’insinga z’amashanyarazi, ahita apfa.Polisi ivuga ko yarashwe agiye gucika ubwo yari agiye kwerekana aho yahishe insinga.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo ,SP Emmanuel Habiyaremye , yavuze ko uyu muturage witwa Nzarubara Emmanuel yarashwe ubwo yageragezaga gucika polisi maze Umurambo we uhita ujyanwa ku Bitaro bya CHUB

SP Emmanuel avuga ko iki kibazo cy’ubujura bw’insinga cyahagurukiwe,by’umwihariko Polisi y’u Rwanda bitewe n’uko bigira ingaruka ku baturage muri rusange kuko biba ari ibikorwa remezo baba barahawe kugirango bagire imibereho myiza.

Ni nyuma y’uko nanone mu minsi ishize mu murenge wa Ntarama, Polisi iherutse kurasa Nsengimana Vincent w’imyaka 27 wakekwagaho kwangiza ibikorwa remezo no kwiba insinga z’amashanyarazi.Nyuma nanone muri uku kwezi Polisi yishe irashe ukekwaho ubujura bw’insinga z’amashanyarazi , mu Murenge wa Mushishiro mu Karere ka Muhanga.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Huye:Polisi yishe irashe umujura wibaga insinga z’amashanyarazi
    Arikose bose baraswa ariko bashatse gucika police? Ese ntamapingu babambaye mbereyuko mubatwara?

  2. Huye:Polisi yishe irashe umujura wibaga insinga z’amashanyarazi
    Arikose bose baraswa ariko bashatse gucika police? Ese ntamapingu babambaye mbereyuko mubatwara?

Leave a Reply to jong Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *