Umubyeyi witwa Kanyumba Libérée w’imyaka 48 utuye mu murenge wa Tumba mu Karere ka Huye, wari umaze imyaka itanu muri Koma, atumva atavuga ndetse adashobora no kwinyeganyeza yongeye kuzanzamuka ndetse ubu akaba akora imirimo yoroheje.
Uyu mubyeyi waje kugira ikibazo cyo guturika k’udutsi two mu bwonko, ibizwi nka stroke mu ndimi z’amahanga ubwo yari atwite, mu buhamya bwe avuga ko byamugizeho ingaruka zikomeye ku buryo yamaze imyaka 5 muri Koma atavuga atumva ataninyeganyeza.
Uyu mubyeyi avuga ko yivurije mu bitaro bitandukanye kandi bikomeye mu gihugu birimo ibya Kaminuza ya Kigali, CHUK n’ibya Butare, CHUB, aho yabazwe mu mutwe, kuri ubu arashimira imbaraga abaganga bakoresheje, akaba yongeye kugarura ubuzima ndetse n’umwana yari atwite icyo gihe akaba ameze neza.
Muri icyo gihe yari muri Koma ndetse na nyuma gato yo kuyivamo uyu mubyeyi avuga ko yari arembye cyane ku buryo atongeye kumenya ko yanabyaye kuko aho yari mu bitaro, ubwenge bwari bwaragiye nta kintu na kimwe azi, kugeza igihe yongeye kuzanzamuka ubu akaba atangiye gutera intambwe no kongera gukora uturimo tworoheje two mu rugo.
Ni urugendo rutoroshye ku muryango n’umugabo we, Nkunzimana Vianney wari usigaye mu rugo agomba kwita ku murwayi kwa muganga akamenya n’abana bari mu rugo, avuga ko bitari byoroshye ariko ntiyacitse intege yizeraga ko igihe atazi azakira.
Ni ibintu we n’ab’umuryango we bari bategereje igihe ariko bumva bimeze nk’inzozi ariko Kanyumba Libérée avuga ko ubuzima bwaje kugaruka nyuma y’imyaka itanu, yumva ubwenge buragarutse atangira gutekereza, aza kuvuga biratinda aranagenda.
Kuri ubu uyu muryango wa Kanyumba Libérée ukaba ushima Imana yamugaruriye ubuzima, agashimira n’imbaraga n’ubwitange abaganga bakoresheje kugirango abyare umwana muzima ndetse n’ubuzima bwe bukabasha kurokoka.
Abaganga bavuga ko Stroke ari indwara y’ubwonko iterwa n’uko amaraso ajya mu bwonko adatembera neza uko bikwiye, bitewe no kwifunga kw’imitsi cyangwa se guturika kwayo.
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima OMS rikavuga indwara ya Stroke ihitana abagera kuri miliyoni 5 z’abaturage buri mwaka ku Isi.





2 Responses
Imana Ishimwe, na nyuma ya Zero Irakora, Ntakiyinanira Hallelluaj.
Amen