i Karuba mu marembo ya SAKE rurambikanye FARDC yazanye Ibifaru na Drones – VIDEO

Umutwe wa M23 urashinja ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo n’Abafatanyabikorwa bayo kuwugabaho igitero mu gace ka Karuba no mu bike byaho byose, ni ibitero bije nyuma y’uko icyo gisirikare cya Leta cyatakaje umusozi wa Muremure ufatwa nk’uw’ingenzi cyane muri iyi ntambara.

Imirwano ihozaho ya buri munsi kuva mu ntangiriro z’iki cyumweru yatangiriye mu gace ka Mweso, kuri ubu nako byemejwe ko kari mu maboko y’umutwe wa M23 ariko kuri ubu FARDC n’abo bafatanya muri uru rugamba bimuriye ibitero bikomeye mu gace ka Karuba, gaherereye mu bilometero 7 werekeza mu mujyi wa Sake.

Lt Col Willy Ngoma uvugira igisirikare cya M23 yabwiye Bwiza TV ngo “Imirwano irakomeje mu bice bya Karuba, umusozi wa Muremure na Axe yawo twawufashe kuva mu mugoroba wo ku wa 27 Mutarama 2024.”

Ibi bikaba byanashimangiwe na Lawrence Kanyuka uvugira M23 mu bya Politiki, nawe abinyujije ku rukuta rwe wa X yanditse ko “Ingabo za Leta ya Kinshasa zirimo FARDC, FDLR, Abacanshuro b’Abazungu, FDNB na SADC zateye ibice bya Karuba bituwe cyane n’abaturage b’abasivile, bari gukoresha imbunda nini na drone.”

Kanyuka yongeyeho ko uyu mutwe avugira uza gukomeza kwirwanaho no kurinda umutekano w’Abaturage b’abasivile bari muri ibyo bice akanibutsa umuryango mpuzamahanga ko Leta ya Kinshasa ikomeje guhitamo gukemuza ibibazo intambara.

Abakurikiranira hafi iby’iyi ntambara bo bakemeza ko ibi by’uyu mutwe byo kumenyesha umuryango mpuzamahanga nta kintu kinini bivuze cyane ko bisa nk’aho uyu muryango wamaze gutera umugongo uyu mutwe ahanini biturutse ku nyungu bakura kuri Leta ya Congo.

Abo bemeza ko n’ubwo uyu mutwe wa M23 wamaze kwigarurira umuhanda wa Goma-Bukavu (Niwo muhanda uhuza Kivu ya Ruguru na Kivu y’Amajyepfo) ngo nta kintu kinini bivuze ahubwo ko mu gihe uyu mutwe wa M23 utari wigarurira bimwe mu bice by’ingenzi mu bigenzurwa na Leta birimo nk’ibicukurwamo amabuye y’agaciro ndetse n’imijyi minini nka Sake na Goma yo muri Kivu ya Ruguru bizakomeza kugorana ko Leta yakwemera ibiganiro n’uyu mutwe.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

One Response

  1. i Karuba mu marembo ya SAKE rurambikanye FARDC yazanye Ibifaru na Drones – VIDEO
    Mwirinde ikosa ryogukomeza guhuza m23 nu Rwanda, mwirinde comparison ku Rwanda nibihungu bituranyi cg sadec

Leave a Reply to munonga john Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *