79fae1a2-2aab-4f19-add5-3860d00bf461.jpg

Iburengerazuba: Urubyiruko rw’abakorerabushake mu mujishi wo gushyira umuturage ku isonga

Urubyiruko rw’abakorerabushake mu ntara y’iburengerazuba rwasezeranyije ubuyobozi bw’iyi ntara ko ruzakomeza guhora ku isonga mu gukora ibikorwa bifasha umuturage kujya ku isonga.

Ibi babigarutseho kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 09 Ukwakira 2024, mu karere ka Nyabihu ubwo hatangizwaga ku mugaragaro Ukwezi ngarukamwaka kwahariwe ubukorerabushake.

Muri uku kwezi k’ubukorerabushake, uru rubyiruko rwavuze ko ruzubaka rukanasana ubwiherero 4902 mu ntara yose, aho muri buri kagari hazubakwa uturima tw’igikoni 10, kugira ngo bagire uruhare mu guhangana n’igwingira n’imirire mibi.

Bavuze kandi ko bazagira uruhare mu kurwanya isuri ku guhangana n’ibiza, bisanzwe byibasira iyi ntara y’iburengerazuba,

Mu bikorwa uru rubyiruko rwasezeranyije ubuyobozi birimo kugira uruhare mu kugarura mu ishuri abana,ndetse bakazakomeza kugira uruhare mu guhangana n’ibyorezo birimo (Marburg, Monkey Pox) bakarabya abantu binjira muri Gare zitandukanye, nk’uko bahanganye na Covid-19.

Imyaka 10 y’ubukorerabushake ivuze byinshi kuri uru rubyiruko.

Urubyiruko rw’abakorerabushake bo muri iyi ntara bavuga ko imyaka 10 mu bukorerashake isobanuye byinshi mu mpinduka nziza z’Iterambere ry’Igihugu.

Nibishaka Belyse, Umuhuzabikorwa w’urubyiruko rw’abakorerabushake ubarizwa mu karere ka Nyabihu,

Ati: “Imyaka 8 mu bukorerabushake isobanuye byinshi, kandi bwamaze kutujya mu maraso, ku buryo iyo tubonye umuturage ubayeho nabi bitubabaza, bikadutera ishema ryo kumwubakira kandi ibikorwa biganisha umuturage heza birakomeje, ari nako bigira uruhare mu iterambere ry’Igihugu.”

Ntawuruhunga AbdoulMadjid, Umuhuzabikorwa w’Urubyiruko rw’abakorerabushake mu ntara y’iburengerazuba mu kiganiro na BWIZA ahamya ko ibikorwa bakora baba bagamije ko umuturage abaho neza.

Ati: “Uturima tw’igikoni tu twubaka mu rwego rwo kurwanya igwingira n’imibereho myiza, aho twubakira abaturage batishoboye ngo imibereho yabo ihinduke.

Imyaka 10 y’ubukorerabushake igaragaza ko tumaze kuba impinduka nziza, tubikora ku bwitange kuko byamaze kuducengera mu kugaragaza uruhare rwacu mu iterambere ry’igihugu, kandi byose hari aho tubikomora, ku mutoza w’ikirenga, intore izirusha intambwe Paul Kagame.”

Guverineri w’intara y’iburengerazuba, Dushimimana Lambert yashimye ibikorwa by’urubyiruko rw’abakorerabushake, avuga ko byinshi mubyo bakora bituma Leta igira amafaranga ibika.

Ati:”Ibi bikorwa murimo byakagombye gutwara Leta amafaranga menshi cyane, ariko kubera urubyiruko rwiza rw’abakorerabushake ayo mafaranga azakoreshwa ibindi.

Twishimira kuba tubafite muri ishema ry’u Rwanda, ibikorwa mutangiye dukwiriye kuzikirana ko bihoraho, kandi mukwiriye kwiyumvamo ko mugomba kubibamo.”

Yakomeje asaba uru rubyiruko kumva ko ari nk’urufunguzo rw’iterambere ry’igihugu, kandi ko ibyiza byose igihugu, kigeraho aribo kibikesha, abibutsa ko igihugu kibibakundira kandi kibibashimira.

Mu mpanuro yabahaye kandi yabasabye guhora basigasira icyizere Igihugu kibafitiye.

Ati: “Mukwiriye kugisigasira, mukamenya ko bacyubaka buhoro buhoro, kandi ntimugomba kugitatira kuko muzi aho igihugu gishaka kujya, umuturage ahore ku isonga mubigizemo uruhare, kandi tubafite nta kintu cyatunanira, turabashimira byinshi mukomeje kudufasha.”

Yakebuye kandi ababyeyi abibutsa ko batagomba kurekera abana babo mu ngo, nabo bakwiriye kuza bakisanga mu rundi rubyiruko rw’abakorerabushake bakagira uruhare mu kubaka igihugu.

Ibikorwa bizakorwa n’urubyiruko rw’abakorerabushakena mu Gihugu hose, muri uku kwezi kwahariwe ubukorerabushake mu 2024, harimo kubaka imirima y’igikoni 21,480,kubaka no gusana ubwiherero 6,444, no kubaka inzu zo gutuzamo imiryango itishoboye 500, ndetse no gutera ibiti 60,000 mu kurwanya isuri no kurengera ibidukikije.
79fae1a2-2aab-4f19-add5-3860d00bf461.jpg
b168a497-1ae7-49c2-ac08-d91b97715b52.jpg
8945de3a-1287-4ac7-bebe-b3324d8cf1b5.jpg
dc8fd2a2-3ffc-4e7c-903e-180bd3966b3e.jpg

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Iburengerazuba: Urubyiruko rw’abakorerabushake mu mujishi wo gushyira umuturage ku isonga
    Mwakoze cyane bayobozi na nwe YVS

  2. Iburengerazuba: Urubyiruko rw’abakorerabushake mu mujishi wo gushyira umuturage ku isonga
    Urworubyiruko twese turarwemera mugikorwa cy’ubukorerabushake nandimatsinda agomba gufatiraho nk’abajyanama b’ubuzima n’abandi .

Leave a Reply to Nsabimana papias Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *