Colonel Kazarama Kanyamuhanda Vianney uri mu batangije umutwe wa M23, yasabye Gén. Sultani Makenga uyobora igisirikare cyawo kuhuriza hamwe abahoze muri uriya mutwe batakiwubamo bagakemura ibibazo bagiranye, mu rwego rwo kongera gufatanya urugendo rwo guharanira uburenganzira by’Abanye-Congo bavuga Ikinyarwanda batangije mu myaka irenga 10 ishize.
Kazarama wanabaye umuvugizi wa M23, we na Gen. Makenga bari mu basirikare babarirwa muri 350 ku ikubitiro batorotse Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bagangiza urugamba bari bahanganyemo n’Ingabo z’iki gihugu.
Uyu musirikare mu kiganiro aheruka kugirana n’umunyamakuru Kayiranga Melchior wa BWIZA, yavuze ko batangiza urugamba bari bahanganye na Régiments zibarirwa muri 18 za FARDC (abasirikare barenga 21,000).
Mu Ugushyingo 2012 Col Kazarama na bagenzi be bari bamaze kugera mu 3,000 bigaruriye Umujyi wa Goma, bawugenzura kugeza muri Gashyantare 2013 ubwo bagabwagaho ibitero bikomeye n’Ingabo za FARDC zari kumwe na SADC ndetse na MONUSCO; bikaba ngombwa ko bawuvamo bagahungira mu bihugu by’u Rwanda na Uganda.
Uyu musirikare yabwiye BWIZA TV ko we na bagenzi be bahisemo kuva mu gisirikare cya Congo bajya iy’ishyamba, kuko Leta ya RDC yari iyobowe na Joseph Kabila “yari ifite umugambi wo kuturangiza, kuba itarashakaga gucyura imiryango yacu yari mu nkambi zo mu Rwanda ndetse no kuba yari yaranze kurandura FDLR ahubwo ikaziha impunda, kuko Gen [Delphin] Kahimbi yazihaga imbunda n’aba ba [Gen Maj Peter] Cirimwami bakoranaga na FDLR”.
Mu Ugushyingo 2021 ubwo M23 yuburaga imirwano, Col Kazarama cyo kimwe na bamwe mu bo babanaga muri M23 ntabwo basubiranye n’abarwanyi bashya b’uriya mutwe muri Congo.
Ni M23 kuri ubu imaze imyaka ibiri n’amezi atandatu igenzura ibice bitandukanye by’intara ya Kivu y’Amajyaruguru, birimo Umujyi wa Bunagana yigaruriye ku itariki nk’iyi ya 13 Kamena mu myaka ibiri ishize.
Col Kazarama avuga ko M23 y’ubu ifite Igisirikare gifite intego kurusha uko byari bimeze mu myaka irenga 10 ishize, ikindi impamvu irwanira (yo kubaho) ikaba yararushijeho kugenda ikura.
Avuga kandi ko kuri ubu uyu mutwe ugizwe n’abarwanyi “bakiri bato banyaruka cyane” bakeneye gukomeza gusobanurirwa Politiki y’akarere ndetse no guhabwa amahugurwa yisumbuyeho mu bijyanye n’imirwanire kugira ngo barusheho gukamirika no gukura mu mutwe.
Uyu musirikare kandi avuga ko M23 nanone ikeneye kongera guhuriza hamwe abahoze ari abayobozi bayo bakayisubiramo; ibyo yanasabye Gén. Sultani Makenga ukuriye igisirikare cyayo.
Ati: “Mu bo navuga harimo nka Réné Abandi (wabaye umuvugizi wa M23) hakenewe ba Col. Birinda Claude, hakenewe ba [Col. Antoine] Manzi ngo bagaruke, hakenewe ba Col [Eric] Badege, Col. Innocent Kaina, ba Bishop Runiga; hakenewe benshi nanjye ubwanjye ngo dusubire hariya, kuko impamvu turwanira iracyahari kandi twese dukwiye kubyinira intsinzi hamwe”.
Col. Kazarama kandi yashimangiye ko n’ubwo haba hari igitandukanya bariya bahoze muri M23 n’abayirimo muri iki gihe, bakwiye “kureba ku nyungu nyamukuru” ari yo igihugu bazaraga abana babo bamaze imyaka myinshi barwanirira.
Ati: “Tshisekedi yahagurukiye kurangiza abanye-Congo b’Abahutu n’Abatutsi bavuga Ikinyarwanda. Hakenewe rero ubuyobozi buhuza abantu bose. Ubuyobozi buriho, ariko hakenewe ubushake bwa Politiki. Abasirikare bose badahari bakeneye guhuzwa bakabwirwa bati ‘shahu nimuze, icyo dupfana ni cyo gifite agaciro kuruta icyo twaba dupfa’.”
Kazarama yatanze urugero rw’agace ka Tongo ko muri Teritwari ya Rutshuru avukamo gasanzwe ari indiri ya FDLR, avuga ko kamaze gukorerwamo za Operasiyo nyinshi zigamije kurandura uyu mutwe, nyamara “kugeza ubu nta Colonel n’umwe wa FDLR urafatwa, nta Ofisiye mukuru n’umwe urafatwa, nta Major n’umwe urafatwa, nta Jenerali n’umwe urafatwa”.
Yavuze ko impamvu ari uko FDLR yakiranwe yombi n’abanye-Congo batuye muri kariya gace ku buryo basigaye banashyingirana na yo.
Col Kazarama avuga ko iyo hari Operasiyo yo guhiga FDLR ibereye i Tongo birangira abahatuye bahishe abarwanyi b’uyu mutwe urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda.
Uyu musirikare kandi yagaragaje ko ubuyobozi bukuru bwa M23 bukwiye gushyira imbaraga no mu yandi moko y’abanye-Congo, ngo kuko abavuga Ikinyarwanda atari bo bonyine bashobora kurwana intambara yo kwirukana Tshisekedi.




3 Responses
Icyo Col. Kazarama washinze M23 asaba Gen. Sultani Makenga
Umvakazarama inama nakugyira cyeretse niba uzajya imbere kumapambano ukarwana niyonama nakugyira kuko M23 yubu siyoyambere rero nticyeneye umuvugyizi nka Kazarama wotuzi womuri 2012-2013.
Icyo Col. Kazarama washinze M23 asaba Gen. Sultani Makenga
Kuki ashaka gutumirwa officielement.
Imyaka irashize batara joininga. Ubagaruye nk’abacunguzi bateza i ibazo.
Mubareke bagume babe indorerezi.
Icyo Col. Kazarama washinze M23 asaba Gen. Sultani Makenga
cagufasha abasore binwari kurwana urugamba