Inama Nyobozi y’Ikigega Mpuzamahanga k’Imari (IMF) yemeje miliyoni 109.4 z’amadolari agamije gufasha u Rwanda guhangana n’ingaruka z’icyorezo cya coronavirus kuri ubu kimaze gukwira ku Isi muri iki gihe. Aya mafaranga ni inguzanyo yihutirwa, igamije gufasha leta y’u Rwanda guhangana n’ingaruka za Corona. Ni amafaranga azanyuzwa mu ishami ry’inguzanyo zihutirwa (Rapid Credit Facility). Ingaruka mbi ku bukungu zatewe n’icyorezo cya Coronavirus zahise zigaragara. Abayobozi b’ibihugu bitandukanye n’u Rwanda rurimo bashyizeho ingamba zikomeye zo guhangana n’ikwirakwira ry’icyorezo bituma imirimo myinshi ibyara inyungu ihagarara. Inama Nyobozi ya IMF ku wa Kane tariki 2 Mata 2020 yemeje miliyoni 109.4$ azafasha u Rwanda mu ngamba zihuse zo guhangana na coronavirus. Ikigega Mpuzamahanga k’Imari ngo kizakomeza gukurikiranira hafi ibijyanye n’ubukungu bw’u Rwanda kandi kiteguye gutanga inama kuri politiki n’indi nkunga yose yaba ikenewe. Umuyobozi Mukuru Wungirije wa IMF akaba n’Umuyobozi w’Agateganyo w’Inama Nyobozi, Tao Zhang, yavuze ko ingamba u Rwanda rwafashe mu guhangana n’ikwirakwira ry’icyorezo cya coronavirus zatumye habaho icyuho mu bukungu, haba ku mafaranga yavaga mu bucuruzi, mu bukerarugendo n’ibindi, bityo amafaranga ya IMF aje kuziba icyo cyuho. Amakuru ari ku rubuga rwa interineti rwa IMF avuga ko Tao Zhang avuga ko ariya mafaranga azakoreshwa cyane mu buzima cyane ko iminsi y’ingamba zo guhangana na coronavirus igenda yiyongera bityo umuntu akaba atamenya igihe zizarangirira n’ingaruka zizateza ku bukungu. Zhang yizera ko ngo amafaranga IMF yahaye u Rwanda aratuma n’abandi bagiraneza batangira kureba icyo bafasha u Rwanda. Abamaze gufatwa na Covid-19 barenga miliyoni ku Isi, abo cyahitanye basaga ibihumbi 50, mu Rwanda imibare y’abafashwe igenda izamuka aho kuri ubu bageze kuri 84 nk’uko Minisiteri y’Ubuzima ibitangaza.
Related




2 Responses
IMF yahaye u Rwanda inguzanyo ya $ miliyoni zisaga 109 zo kurwanya COVID-19
Turashimira ubuyobozi bwacu kutubanira neza Kandi ingamba nziza bafashe abaturarwanda bakwiriye kuzubahiriza bbatagoye abayobozi bacu murakoze mugire ubuzima buzira COVID-19
IMF yahaye u Rwanda inguzanyo ya $ miliyoni zisaga 109 zo kurwanya COVID-19
Turashimira ubuyobozi bwacu kutubanira neza Kandi ingamba nziza bafashe abaturarwanda bakwiriye kuzubahiriza bbatagoye abayobozi bacu murakoze mugire ubuzima buzira COVID-19