Abanyarwanda n’abandi baturage ba Afurika y’iburasirazuba bashobora kuzajya bagura imyambaro yo mu mahanga ibahenze, mu gihe Leta z’ibihugu bya Afurika y’iburasirazuba zaba zihuje umugambi wo kongera imisoro kuri iriya myenda. Icyemezo cyo kongera imisoro ku myambaro ikomoka mu mahanga ya kure, gishobora gushyirwa mu bikorera mu rwego rwo kurinda inganda zikora imyenda zo mu karere. Byitezwe ko imisoro kuri iyi myambaro ishobora kwiyongeraho hagati ya 30 na 35% Uretse imyambaro, imisoro ishobora no kongerwa ku bikoresho bikozwe mu byuma n’ubutare, ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi ndetse n’ibikozwe mu biti. The East African dukesha iyi nkuru yavuze ko iyi misoro ishobora kuzibanda cyane ku myambaro ya caguwa imaze igihe yinjizwa mu karere, kurusha ibindi bicuruzwa. Ni nyuma y’uko abikorera bo mu karere bakunze kugaragaza ko imisoro ku bicuruzwa byo hanze ikwiye kuzamurwaho byibura 32.5%, mu rwego rwo kwirinda inganda zo mu karere. Biteganyijwe ko umwanzuro wo kuzamura imisoro ku bicuruzwa bidakorerwa muri Afurika y’iburasirazuba ushobora kuzafatirwa mu nama y’abakuru b’ibihugu bya EAC izabera i Arusha mu minsi iri imbere. Mu busanzwe ibicuruzwa biturutse hanze y’akarere byasoraga 25%, ibyatumijwe bitarangiye bigomba kuzurizwa mu karere byo bigasora 10%.Ibicuruzwa bihenze nk’isukari, ingano, umuceri n’amata ni byo byari bisanzwe bitanga umusoro uri hejuru ya 25%. Amakuru avuga ko abakuru b’ibihugu bya Afurika y’iburasirazuba bamaze kumvikana ku izamuka ry’ibiciro bishya by’imisoro, gusa bakaba batarumvikana neza ku bijyanye n’ingano y’imisoro mishya. Kuba imisoro kuri biriya bicuruzwa ishobora kuba hagati ya 30 na 35% na byo ngo ntabwo byumvikanwaho n’abikorera bo mu karere. Peter Mathuki, umuyobozi n’Imana y’ubucuruzi muri EAC, yavuze ko bamwe mu banganyamuryango bifuje ko imisoro yagera ku ijanisha rya 35, gusa ibihugu by’u Rwanda n’u Burundi byo bigasaba ko iriya misoro itarenga 30%. U Rwanda rusanzwe rufite ingamba zo kurinda inganda z’imbere mu gihugu Muri Werurwe muri 2016, abakuru b’ibihugu bya EAC bagaragaje ubushake bwo guca burundu imyambaro n’inkweto byambawe bizwi nka Caguwa, mu rwego rwo guteza imbere inganda zo mu karere zikora imyenda. Nyuma y’amezi atatu EAC yashyizweho itegeko ryo kongera imisoro kuri iriya myambaro, imisoro yayitangwagaho iva ku madorali ya Amerika 0.20 ku kiro cya caguwa agera ku madorali 0.40. U Rwanda rwarengejeho rwiyemeza gushyira umusoro ungana n’amadorali ya Amerika 2.5 ku kiro kimwe cy’imyenda ya caguwa, ndetse n’amadorali atanu ku kiro cy’inkweto, hagamijwe guteza imbere ibikorerwa imbere mu gihugu, Made in Rwanda. Ni icyemezo cyafashwe cyane inganda z’imbere mu gihugu zikora imyambaro, n’ubwo byarangiye leta zunze ubumwe za Amerika zihagaritse inyungu u Rwanda rwakuraga muri AGOA.
Related




2 Responses
Imyenda iva mu mahanga ishobora kuzigonderwa na bake mu Rwanda
REBA IKOSA MWAKOZE NGI inama y’ abakuru b’ ububirigi aho kuba inama y’abakuru bibihugu
Imyenda iva mu mahanga ishobora kuzigonderwa na bake mu Rwanda
REBA IKOSA MWAKOZE NGI inama y’ abakuru b’ ububirigi aho kuba inama y’abakuru bibihugu