old_guard_two-1392x884

Indirimbo y’umunyarwanda yakoreshejwe muri filimi ya Netflix “The Old Guard 2”

Filimi nshya The Old Guard 2, ikomeje gutambuka kuri Netflix, yagaragayemo indirimbo zitandukanye zirimo n’iy’umuhanzi ukomoka mu Rwanda, Stromae wamenyekanye cyane ku rwego mpuzamahanga.

Indirimbo ye “Fils de Joie”, yasohotse mu 2022, yakoreshejwe mu gice kimwe cy’iyi filimi yari itegerejwe n’abantu benshi.

Iyi ndirimbo, ifite amagambo akomeye yibanda ku miterere y’imibereho y’abagore no ku buryo sosiyete ibafata, ni imwe mu ndirimbo 8 zatoranyijwe n’abatunganyije iyi filimi, barimo Steffen Thum na Ruth Barrett bakoze amajwi y’umwimerere y’iyi filime.

Nubwo Netflix itigeze itangaza uko indirimbo ya Stromae yatoranyijwe, bisanzwe bizwi ko abatunganya amafilimi bakorana n’abahagarariye abahanzi kugira ngo bahitemo indirimbo zijyanye n’amarangamutima, insanganyamatsiko, cyangwa igihe runaka cyo muri filimi.

Mu gihe cyo gushakisha, indirimbo nka “Fils de Joie” iba ifite amahirwe kuko ifite injyana idasanzwe, amagambo akomeye, n’ubutumwa bukora ku mitima, ibintu bikenerwa cyane mu gutunganya uduce dukomeye tw’amafilimi.

Kuba Stromae ari umuhanzi ufite izina rikomeye ku rwego mpuzamahanga kandi afite inkomoko mu Rwanda, byatumye iyi ndirimbo iba imwe mu zatoranyijwe.

Nta mubare w’ukuri watangajwe ku byo Stromae yishyuwe kugira ngo indirimbo ye ikoreshwe, ariko uko bigenda mu rwego rw’amafilimi yinjiza amafaranga menshi nka The Old Guard 2, indirimbo nk’iyi ishobora kwishyurwa hagati ya $50,000 na $100,000 USD (hafi miliyoni 76 – 143 FRW).

Ibyo biterwa n’uko indirimbo ikoreshwa: niba iri mu gice gikomeye, irimo mu mashusho ya yakoreshejwe cyangwa mu nteramatsiko ya filime, cyangwa niba ari indirimbo y’umuhanzi w’icyamamare, byose bishobora gutuma igiciro kiyongera.

Gukoresha indirimbo y’umuhanzi w’Umunyafurika by’umwihariko ufite inkomoko mu Rwanda, ni ikimenyetso cy’uko umuziki uri kugera ku rwego mpuzamahanga.

Nubwo Stromae akora umuziki mu rurimi rw’Igifaransa kandi atuye mu Bubiligi, akomoka ku mubyeyi w’Umunyarwanda, ndetse kenshi agaragaza mu bihangano bye inkomoko ye.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

One Response

Leave a Reply to UWIZEYIMANA Mordy Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *