Umuyobozi w’ishyaka rya DALFA-Umurinzi ritavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda, Ingabire Victoire Umuhoza kuri uyu wa 9 Kanama 2020 yatangaje ko yongeye kubona umukobwa we, Raissa Ujeneza nyuma y’imyaka 10.
Uyu munyapolitiki yatangarije ubu butumwa ku rubuga rwa Twitter, agira ati: “Nyuma y’imyaka 10 nishimiye cyane kongera kubona umukobwa wanjye Raissa waje kunsura ari kumwe n’abana be.”
Ifoto Ingabire yometse kuri ubu butumwa imugaragaza ari kumwe na Raissa uri mu kigero cy’imyaka 27 y’amavuko, ari kumwe n’abana babiri bato. Bigaragara ko yari yagiye kubakirira ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali, i Kanombe.
Bwiza.com twahamagaye Ingabire ku murongo wa telefone kugira ngo tumubaze byinshi kuri aya makuru (niba yumva ari ngombwa), ntiyaboneka. Twamwandikiye ubutumwa bugufi, gusa turekuye iyi nkuru tutarabona igisubizo.
Twari kubaza Ingabire igihe (amatariki) yatandukaniyeho n’uyu mukobwa we, gusa bishoboke ko ari muri Mutarama 2010 ubwo yari avuye mu Buholandi, aje mu Rwanda kwiyamamariza kuyobora u Rwanda.
Tariki ya 5 Ukuboza 2019 muri Esipanye, Ingabire Victoire yagenewe igihembo nk’impirimbanyi y’uburenganzira bwa muntu. Raissa Ujeneza ni we wacyakiriye bitewe n’uko uyu mubyeyi we atari yemerewe kujya hanze y’u Rwanda, nka rimwe mu mabwiriza yahawe ubwo yari amaze guhabwa imbabazi, atararangiza igifungo cy’imyaka 8 yari yarakatiwe.

14 Responses
Ingabire Victoire yongeye guhura n’umukobwa we nyuma y’imyaka 10
Mubyukuri inkuru irimo niyihe cg Mubamwabuze ibyo mwandika?
Najye ndajya Gisenyi kwakira umuvandimwe wajye waruri I Goma muze kubyandika.????????????????????????????

Wowe c uzwi ndande? Nibakwandikaho c inkuru ninde uri buyisome ?

UYU MUTIPE NTARAMENYA KO MME INGABIRE VICTOIRE YIGEZE GUSHAKA KWIYAMAMARIZA INTEBE ISUMBA IZINDI MU RWANDA AZIHANDAGAZE NAWE YIYAMAMARIZE KUBA UMUKURU W’UMUDUGUDU NAGERA KU KARERE AVUYE KU NTARA AZADUHAMAGARE NATWE TUJYE KUMWAKIRA CYANGWA AZABIMENYESHE BWIZA NAWE IMWANDIKEHO

Iyi nkuru ni nziza pe uzi kubaho udashobora kubona abana bawe

Ingabire n’umuntu ukomeye cyane m’ubuzima bw’abanyarwanda kandi yafunzwe azira Uburenganzira bwa Muntu.

Bamushire mukato