naks-1--data.jpg

Kenya: Abapolisi 3 bafashwe amashusho bakurubana umugore hasi aziritse kuri moto

Abapolisi batatu n’umusivile umwe bo muri Kenya batawe muri yombi bazira kuzirika umugore w’imyaka 21 witwa Mercy Cherono kuri moto bari batwaye bakagenda bamukurubana hasi mu nzira mu rugendo rw’ikirometero ahitwa Nakuru nyuma yo kumushinja kwiba.

Aba bapolisi batawe muri yombi basanzwe bakora kuri sitasiyo ya Olenguruone mu ntara ya Nakuru iherereye mu Majyaruguru ya Kenya, bakaba bari bayobowe n’uwitwa OCS David Kiprotich ubwo bakoreraga uyu mukobwa iki gikorwa cya kinyamaswa bafatanyije n’undi muturage babiri w’abasivili.

Amashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyamabaga muri Kenya kuwa Kabiri tariki 09 Kamena agaragaza aba bapolisi bazirikishije ikiziriko Mercy Cherono kuri moto, umwe ayiriho ayitwaye irimo kugenda ikurubana umukobwa hasi mu muhanda bivugwa ko iyi moto yakoze urugendo rungana na 1km imukurura hasi abandi bayiri inyuma bivugwa ko bari babanje no kumukubita.

Ababonye aya mashusho bamaganye imyitwarire y’aba bapolisi bavuga ko ibyo bakoze ari ubunyamaswa ari nako babasabira gufatwa bakabihanirwa.

Aba bapolisi bashinjaga uyu Mercy Cherono kuba yari yibye mugenzi wabo, OCS David Kiprotich (wari ubayoboye) amafaranga 10,000 by’amashilingi ya Kenya n’ibikoresho byo mu nzu murugo rwe. Kiprotich na bagenzi be bavuga ko basanze uyu mugore ari kumwe n’abandi bantu mu rugo rwe bari kumwiba ariko abandi bagahita bacika uyu akaba ariwe ufatirwa aho, gusa ibyibwe byo ngo abatorotse bari babijyanye.

Amakuru y’itabwa muri yombi yemejwe n’Uhagarariye iperereza muri Nakuru, George Natembeya wabwiye Daily Nation ko aba bapolisi uko ari batatu batawe muri yombi hamwe n’undi musivili umwe.

George Natembeya kandi yavuze ko uyu mugore yahise ajyanwa mu bitaro bya Olenguruone, uyu munsi inzego zishinzwe umutekano zikaba zanagiye kumusura aho arwariye ibikomere yatewe no kumukurura hasi.

naks-1--data.jpg

Abashinzweumutekano bari basuye uwakorewe urugomo na bagenzi babo aho arwariye mu bitaro

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

6 Responses

  1. Kenya: Abapolisi 3 bafashwe amashusho bakurubana umugore hasi aziritse kuri moto
    Ndababaye.
    Iyaba byakozwe n’abandi atari abapolisi pee.
    Police yacu ifite akazi ko kujya guhugura ziriya nyamaswa kimwe n’izo muri USA. Police yacu bravoooo.

  2. Kenya: Abapolisi 3 bafashwe amashusho bakurubana umugore hasi aziritse kuri moto
    Ndababaye.
    Iyaba byakozwe n’abandi atari abapolisi pee.
    Police yacu ifite akazi ko kujya guhugura ziriya nyamaswa kimwe n’izo muri USA. Police yacu bravoooo.

  3. Kenya: Abapolisi 3 bafashwe amashusho bakurubana umugore hasi aziritse kuri moto
    Ndababaye.
    Iyaba byakozwe n’abandi atari abapolisi pee.
    Police yacu ifite akazi ko kujya guhugura ziriya nyamaswa kimwe n’izo muri USA. Police yacu bravoooo.

    1. Kenya: Abapolisi 3 bafashwe amashusho bakurubana umugore hasi aziritse kuri moto
      uransekeje ubwo se abantu bapfa buri munsi urabyumva cg wirengagije, gusa iyacu ntigeze hariya ariko ni uko ibikora rwihishwa cg ari amasasu ikoresha ariko si shyashya nayo

    2. Kenya: Abapolisi 3 bafashwe amashusho bakurubana umugore hasi aziritse kuri moto
      uransekeje ubwo se abantu bapfa buri munsi urabyumva cg wirengagije, gusa iyacu ntigeze hariya ariko ni uko ibikora rwihishwa cg ari amasasu ikoresha ariko si shyashya nayo

  4. Kenya: Abapolisi 3 bafashwe amashusho bakurubana umugore hasi aziritse kuri moto
    Ndababaye.
    Iyaba byakozwe n’abandi atari abapolisi pee.
    Police yacu ifite akazi ko kujya guhugura ziriya nyamaswa kimwe n’izo muri USA. Police yacu bravoooo.

Leave a Reply to mucyo Honorin Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *